Abakinnyi 22 bahamagawe muri Amavubi y’Abagore U20 yitegura Nigeria

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abagore y’abatarengeje imyaka 20 Andre Casa Mbungo, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 bazakina imikino ibiri na Nigeria mu ijoro rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Ku iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa muri iyi mikino ibiri iteganyijwe muri uku kwezi kwa Nzeri.

U Rwanda ruzakira umukino ubanza tariki ya 21 Nzeri 2025 mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 27 Nzeri.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu ijonjora ry’ibanze, iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi yabereye i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Imikino y’igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland kuva 5 kugeza 27 Nzeri 2026.

Urutonde rw’abakinnyi 22 b’Amavubi bazakina na Nigeria
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE