Abakijijwe kumurikisha ibishirira no kuvoma ibirohwa biyemeje gutora Kagame  

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero  bafite akanyamuneza n’amashimwe batura Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, kubera ibyiza yabagejejeho birimo no kuba bagiye guhabwa amashanyarazi n’amazi meza nyuma y’imyaka bamurikisha ibishirira bakavoma n’amazi y’ibirohwa.

Ku wa 08 Nyakanga 2024, ubwo muri uyu Murenge wa Kavumu, bamamazaga Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ABakandida Depite ba FPR Inkotanyi, abo baturage bavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko amashimwe bafite bayakomora ku kuba bagiye gukurwa mu icuraburindi.

Aba baturage bahamije ko mu myaka bamaze ari bwo bagiye kubona umuriro, bakaba bahamya ko bimeze nk’ibyamaze kubageraho kuko amapoto y’amashanyari yamanitswe hasigaye kuwushyiramo gusa.

Uwitwa Muhawenayo Epiphanie ahamya ko umunezero aterwa n’amashanyararazi bagiye guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu bituma yumva yamutora byashoboka n’umwana uri munda akamutora.

Ati: “Ku bwanjye mfite ubushobozi nasaba n’umwana uri munda agatora Kagame, kuko ni umubyeyi wacu kandi iterambere yatugejejeho nta handi nigeze ndibona. Reba hejuru aha, urabona ko amapoto yo yagezemo igisigaye ni ugukanda ubundi umuriro ukaba ugezemo”.

Akomeza avuga ko abana be bagiye koroherwa n’ubuzima kuko bigega bakoresheje ibishirira. Ati:”Abana banjye bagiye koroherwa rwose kuko bigaga bakoresheje ibishirira, twakenera kujya ku bwiherero nijoro na bwo tugakoresha ibishirira. Gutora Kagame byo tuzamutora mu mumudushimire.”

Uwicyeza Speciose na we ni umuturage wo muri uwo Murenge wahamije ko gahunda bafite ari iyo gutora Kagame kuko amazi n’amashanyarazi ari bimwe mu byo bari bakennye cyane.

Ati: “None se niba aho nabereye hano, ntarigeze mbona amashanyarazi Paul Kagame akaba agiye kuyaduha urumva nabuzwa n’iki kumutora? Nari mbayeho nabi rwose ndi mu bwigunge ariko ubu tuvugana namaze kubona ‘Cash Power’ yanjye n’amapoto aramanitse igisigaye nukuwushyiramo. Yarakoze agiye kudukiza icuraburindi ni umubyeyi.”

Umutesiwase Philomene we yemeza ko amazi bagiye guhabwa ndetse n’amashanyarazi bigiye kubafasha kubaho biteza imbere ndetse ko n’abana babo bazihangira imirimo.

Yagize ati: “Umwana wanjye azahita agura imashini atangire kogosha, akorere amafaranga. Nta koranabuhanga twagiraga ariko ubu tugiye kubaho neza rwose. Chairman wacu tuzamutora.”

Abaturage bo muri uyu Murenge bahamya ko amazi y’amasoko bakoreshaga bagiye kuyasezerera ndetse baruhuke n’imvune kuko n’amazi y’amasoko yabaga kure.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kavumu Habikimfura Jean Pierre, yemereye Imvaho Nshya ko mu bikorwa byo gutanga amashanyarazi ku baturage bigeze kuri 75% ndetse ko na 25% hasigaye bari kubyihutisha cyane.

Yagize ati: “Hari Imidugudu imwe n’imwe twamaze guha amashanyarazi ariko n’imiyoboro irakomeje kubakwa ku buryo mu gihe kidatinze dufite icyizere ko umubare w’ingo zizafata amashanyarazi uzaba umaze kwiyongera.”

Yakomeje avuga ko abaturage bose badatuye mu manegeka bazahabwa amashanyarazi, kuko ngo amashanyarazi n’amazi ari ibintu by’ibanze kuri buri muturarwanda.

ABa babyeyi bavuga ko biteguye gutora Paul Kagame bashingiye ku buryo bagiye kuva mu icuraburindi
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE