Abajyanama b’Ubuzima bashinze uruganda rwa kawunga rwa miliyoni 50 Frw

Abajyanama b’Ubuzima bahurira ku Kigo Nderabuzima cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza bibumbiye muri Koperative Koperative Duharanirubuzimabwiza, ubu barishimira intambwe bakomeje gutera mu iterambere nyuma yo kwiyubakira uruganda rufite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Agaciro k’urwo gashingiye ku ishoramari ryose ryakozwe kugira ngo rube rukora neza ifu y’akawunga kameez neza, ubariyemo ikibanza, imashini zitandukanye n’ibindi bikoresho bifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya, abo Bajyanama b’Ubuzima bagaragaje uko bahisemo kwishyira hamwe none ubu bakaba bishimira umusaruro ushimishije byatanze mu bushobori bwabo butari kugira icyo bumarira buri Mujyanama w’Ubuzima ku giti cye.
Mu mwaka wa 2013 nibwo Duharanirubuzimabwiza ikorera mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza yatangiye hagamijwe kwishakamo ibisubizo no kubona uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu gihe hari bamwe mu Bajyana b’Ubuzima bajyaga bareka uwo murimo ufitiye igihugu akamaro kubera ko babonaga ari umutwaro utagira icyo ubinjiriza.
Sibomana Theogene, umukozi ushinzwe gucunga imari mu ruganda, ni Umujyanama w’Ubuzima kuva mu mwaka wa 2019, ari na bwo na we yabaye umunyamuryango wa Koperative.
Yavuze ko Koperative Duharanirubuzimabwiza yatangiye ikoresha igishoro cya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ubu ngo ishoramari ryarakuze mu buryo binjiza inyungu zirenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Inyungu babona ngo yabaye umusingi ukomeye w’iterambere ku bayigize nkuko Sibomana Theogene asobanura inyungu akesha iyi koperative aho yinjiriye mu Bajyanama b’Ubuzima ndetse akaba umunyamuryango wa Koperative.
Yagize ati: “Nagiyemo ndi umuntu usanzwe, imibereho ari mibi. Mbere nari umukozi ukora ibiraka ncuruza mu isoko ndetse ntaho mfite ho kuba. Kuva najya muri koperative nubatse inzu ifite agaciro karenga miliyoni eshanu, maze gutangirirwa ubwizigame bwa EjoHeza bw’imyaka itanu burenga amafaranga y’u Rwanda 150,000, nishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse mbona ubwasisi buri mwaka byibuze bw’ibihumbi 50 n’ibindi byinshi kandi nizeye ko uko koperative itera imbere nzarushaho kunguka nanjye.”
Kugeza ubu uru ruganda rukora toni zirenga eshatu ku munsi ndetse rukaba rufite abakozi bane bahoraho n’abahabwa ibiraka iyo babonye komande.
Umugabaneshingiro w’umunyamuryango akaba ni amafaranga y’u Rwanda 50,000. Umujyanama w’Ubuzima ubivuyemo ahabwa umugabane shingiro n’inyungu zose afitemo.
Ibindi bishimira bamaze kugeraho birimo korozanya nkuko biri muri gahunda ya Girinka aho Abajyanama b’Ubuzima bagera kuri 35 bamaze korozwa kandi bishyurirwa ubwizigame bwa EjoHeza n’ibindi.
Koperative Duharanirubuzimabwiza igizwe n’Abajyanama b’Ubuzima 110 bakorera mu Kigo Nderabuzima cya Nyamirama, bose bakaba bishimira ko kuba Umujyanama byabahuje none ubu abakaba bakomeje guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.


NSHIMIYIMANA FAUSTIN
Tuyishime Elias says:
Mutarama 11, 2024 at 6:23 pmMuraho mbifurije umwaka mwiza ese birashobokako umuntu yakorana namwe akabajyemurira ibigori