Abahinzi b’ikawa barasaba ko igiciro cyayo cyakongera kwigwaho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 14, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abahinzi b’ikawa hirya no hino mu Gihugu bavuga ko iki ari igihingwa gisaba imirimo myinshi kandi igoye, bakaba bifuza ko imvune baba bahuye na zo zarushaho guhabwa agaciro bakagurirwa ku giciro kiri hejuru gituma iterambere ryaho ryihuta kandi bakagira umwete wo gukomeza kugiteza imbere.

Bagaragaza ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu kucyongera bitaragera aho bifuza kuko bumva nibura kitajya munsi y’amafaranga  y’u Rwanda 1000.

Babigarutseho ubwo bari bitabiriye inama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali y’Ihuriro ry’Abahinzi b’Ikawa baturutse hirya no hino ku Isi (World Coffee  Producers Forum/ WCPF).

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nyirimbaraga Jean Berchimas wo mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero,  yagize ati: “ Ikintu kibangamiye umuhinzi ni igiciro gitoya, arakora akavunika, akagaragara nk’ukorera abandi. Umuhinzi w’ikawa aba asabwa kuyisasira, kuyibagara, mbese akoramo imirimo myinshi ariko igihe cyo guhembwa ku ifaranga ugasanga bamuhaye duke. Nk’ubu uyu mwaka ushize ikilo cyari amafaranga 500, nkurikije imvune n’ibyo dushora mu buhinzi amafaranga yagombye kuba nibura 1000 kuzamura”.

Yongeyeho ati: “Kongera igiciro byafasha umuhinzi kongera imbaraga ashyiramo abandi bakozi no  kwita kuri icyo gihingwa cyane. Urumva rero iyo ahinze amafaranga ntayasubizwe ni ho usanga atangiye gucika intege”.

Niyomahoro Florence ni umuhinzi w’ikawa wo mu Murenge wa Muko,  mu Karere ka Gicumbi akaba n’Umuyobozi w’uruganda rutunganya ikawa Mayogi Coffee, na we ati: “ Kugeza uyu munsi ikitubangamiye ni ibigendanye n’ihindagurika ry’ibiciro by’ikawa kandi ukabona bitazamuka ngo umuhinzi abashe kubona amafaranga ahagije yihutisha iterambere rye. Ibiciro biri hasi ariko wareba ku isoko mpuzamahanga ugasanga biri hejuru cyane”.

Niyomahoro Florence Umuyobozi w’uruganda rutunganya ikawa Mayogi Coffee

Yunzemo ati: “Umuhinzi ikawa iramuvuna, reba gutangirira ku rugemwe, gukata, gusasira, gusoroma reba noneho no kuyikorera ayigeza ku ruganda, ubaze urugendo umuhinzi yakoze kugira ngo ikawa izagere mu gikombe usanga ahabwa amafaranga makeya[…]. Twebwe icyo twifuza ni ukugira ngo umuhinzi bamutekerezeho cyane”.

Murekatete Beatrice wo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke  yakomoje no ku mbogamizi z’umusaruro ujya uba muke. Ati: “ Ariko ubu noneho nta musaruro uriho”.

Ku birebana n’igiciro yagize ati: “ Dukoresha ingufu nyinshi kugira ngo ikawa iboneke, ariko tukisanga dufite umusaruro mukeya. Mu ikawa dukoresha amafumbire, tugakoresha abakozi mu gihe cyo kubagara, kugura ubwatsi, kubutemesha, kubutwara no mu kuzisoroma na bwo tugashyiramo abakozi, ibyo byose wateranya fagitire, wagereranya n’umusaruro wabonye ugasanga harimo ikibazo. Turebye nibura ikilo gikwiye kwishyurwa amafaranga  1200”.

Hari ibirimo gukorwa mu gukemurira abahinzi imbogamizi bafite

Bizimana Claude Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu   gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB),     yavuze ko iyi nama yitezweho gushakira hamwe ibisubizo bigamije guteza imbere abahinzi b’ikawa haba mu byo bakora ariko cyane cyane mu byo binjiza.

Ati: “ Ikawa yinjiza amafaranga menshi ariko ubushakashatsi bwerekanye ko hari ikinyuranyo mu buryo  abacuruza ikawa n’abayihinga babona umusaruro; abahinzi babona umusaruro muke uturutse ku mafaranga baba babonye ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro ikawa”.  

Yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo, by’umwihariko mu Rwanda bamaze  igihe  bareba uburyo umuhinzi yabona ikiguzi kijyanye n’ibyo akora haba ku ikawa n’ibindi bihingwa.

Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda yatanze Nkunganire mu kubona ifumbire n’imiti yica udukoko haba ku ikawa, icyayi n’ibindi bihingwa bitewe n’uko habayeho izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro.

Bizimana yongeyeho ati: “Leta irarenga igashaka n’amasoko meza kuko hari amasoko dusanzwe tugurishaho ariko atagira icyo yungura umuhinzi, iyo dushatse amasoko meza, igiciro cyiza ni cya kindi  kigenda kikagarukira wa muhinzi”.

Yijeje ko muri iyi nama biganirwaho hagafatwa ingamba. 

Ati: “ …dufatire hamwe ingamba kugira ngo ducuruze tunavuge ururimi rumwe. U Rwanda ni igihugu gito  ariko twa kwireba nka Afurika tugasanga nanone na yo ni nto kuko umusaruro uyu mugabane wohereza mu mahanga uri hagati ya 12-14%, bisobanuye ko tugomba kwiyegereza abo muri Aziya no muri Amerika yo hepfo kugira ngo tugire ijwi rimwe ku buryo n’ibibazo twaganiraho byakumvikana n’ikiguzi dukeneye ku  ikawa yacu tukakibona cyane cyane ko tuzi ko abantu bo mu majyaruguru y’isi, ibihugu byateye imbere binywa ikawa nyinshi ari n’ibihugu byishyura n’amafaranga menshi  ntagaruke kuri wa muturage wa nyuma”. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yagaragaje ko n’ubwo ikawa iri mu binyobwa bizwi cyane ku isi kandi bifite akamaro mu buzima, asanga  miliyoni z’abahinzi bayihinga hirya no hino ku isi  batabaho neza nk’uko byari  bikwiye.

Ati: “Tugomba gukorana n’abafatanyabikorwa bose b’ ikawa kugira ngo abahinzi bishyurwe neza kandi babeho neza  mu buryo bukwiye  mu ngo zabo”. 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine

Juan Esteban Orduz  Umuyobozi Mukuru wa WCPF, yashimangiye ko intego nyamukuru y’iri huriro  ari uguhuza abakora mu bijyanye n’ikawa, abayobozi b’inganda, abakora mu birebana no kuzamura ubukungu  n’abasesenguzi, n’abandi kugira ngo hasuzumwe kandi hanakemurwe  inzitizi zibangamira iterambere ry’inganda ariko cyane cyane abahinzi b’ikawa.

Asanga  abari mu ruhererekane rwo guteza imbere igihingwa cy’ikawa bakeneye gufatanya kugira ngo umusaruro wiyongere mu buryo burambye kandi bigire n’uruhare mu gutera imbere abahinzi bayo, kuko ubukene ari intandaro ikomeye yo guhungabana k’ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.

Iyi nama y’Ihuriro ry’Abahinzi b’Ikawa ihuje abarenga 1000 baturutse mu bihugu 40 byo hirya no hino ku isi, yahujwe n’imurikagurisha rijyanye n’igihingwa cy’ikawa, ryatangiye ku wa 13 biteganyijwe ko rizasozwa ku 17 Gashyantare 2023.

Murekatete Beatrice umuhinzi w’ ikawa
Juan Esteban Orduz Umuyobozi Mukuru wa WCPF,
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 14, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE