Abahinzi bafashe ubwishingizi bashumbushijwe asaga miliyoni 82.8 Frw

Abahinzi bo mu Turere dutandukanye bafashe ubwishingizi bw’ibihingwa bagahura n’ibiza bikabangiriza, bashumbushijwe agera kuri 82,821,851 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu munsi mu Turere dutandukanye tw’igihugu, abahinzi bahuye n’ibiza bari barafashe ubwishingizi bw’ibihingwa byabo mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A, bashumbushijwe amafaranga y’u Rwanda angana na 82,821,851, binyuze muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
Mu Turere twa Rubavu na Nyabihu amatsinda y’abahinzi b’ibirayi bahuye n’ibiza bigatuma umusaruro wabo ugabanyuka, bishyuwe na Radiant amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu na bine na magana atatu na mirongo icyenda n’umunani (4,654,398Frw).
Mu turere twa Kayonza na Gatsibo, Koperative z’abahinzi b’umuceri; Indatwa za Kayonza, COPRORIZ NTENDE, na CORIMAK zishyuwe na BK amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’eshanu n’ibihumbi magana atandatu na cumi n’icyenda na mirongo ine n’atatu (25,619,043 Frw).
Mu Karere ka Nyagatare abahinzi b’umuceri bo muri Koperative UCORIVAM bahuye n’ibiza bikabatera igihombo, bishyuwe na SONARWA amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi na zirindwi, ibihumbi magana cyenda na mirongo irindwi na magana ane n’arindwi (17,970,447Frw).
Kuva iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo izwi nka Tekana yatangira mu 2019, inka 52 815, ingurube 4 039, inkoko 228 961 bimaze kugurirwa ubwishingizi mu gihe ubuso buhingwaho ibihingwa biri mu bwishingizi bumaze kugera kuri Hegitari 48,609.27.
Gahunda ya Tekana imaze gutanga nkunganire ya Leta (40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi) ingana n’amafaranga y’u Rwanda 591,581,276, abahinzi bamaze gushumbushwa amafaranga y’u Rwanda 672,830,818, aborozi bamaze gushumbushwa amafaranga y’u Rwanda 470,418,327 n’inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,024,970,345 yahawe abahinzi bari mu bwishingizi.









