“Abaharabika u Rwanda nta gishya bagaragaza”

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko muri iki gihe bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byishyize hamwe mu mugambi mubisha wo guharabika u Rwanda ahanini bigamije kubangamira imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repulika n’ay’Abadepite rurimo kwitegura azaba muri Nyakanya uyu mwaka.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Mukuralinda Alain, mu kiganiro na RBA yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, ashimangira ko abaharabika u Rwanda nta gishya bagaragaza.
Hashize iminsi ibiri itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo ab’i Burayi bo mu binyamakuru 17 bikorera ku migabane itandukanye, ritangiye gushyira hanze inkuru z’uruhererekane rivuga ko rimaze igihe rikora ku Rwanda, zifite umujyo bigaragara ko ugamije kuruharabika.
Mukuralinda yavuze ko ibyo bitangazamakuru birimo kubikora muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwitegura amatora ari uburyo bwo kugira ngo babangamire imyiteguro yayo binyuze mu kugumura bamwe mu baturage.
Yagize ati: “Ni nk’aho washaka kugira Abanyarwanda ngo habe bamwe ube wabateranya n’abandi ngo igikorwa kimwe kibe cyaburizwamo cyangwa se ntikibe cyagenda neza. Kuko niba bavuga ko hari bamwe mu Banyarwanda batamerewe neza kubera Leta, bamerewe nabi ari yo biturutseho ni uburyo bwo kugira ngo bigumure. Ni ibintu bigaragara kuko bari gutegereza amatora akaba bakabishyira hanze.”
Yakomeje avuga ko abasebya u Rwanda muri iki gihe nta gishya bagagaraza ko no mu myaka ya 2010 na 2014 ari ko babigaragazaga kandi bakabivuga batanabihagazeho, ahubwo usanga bakekeranya.
Ati: “Hari n’ibyo bavuga byaciye mu nkiko, n’iyo urebye na bo ubwo akenshi baravuga ngo turatekereza ko, turakeka ko twabuze ibimenyetso. Hari ibyo bavuze byabereye hanze y’u Rwanda icyo gihugu bakinyuzemo bagerageza kubaza byose barabasubiza, hamwe ntibabasubiza ahandi barabahakanira.”
Yavuze ko bitangaje kubona ibinyamakuru byitwa ko bikomeye ku Isi ari byo bikora amakosa nk’aya, agamije guharibika u Rwanda ku bintu bidafite ishingiro.
Umuvugizi wungirije wa Guvurinoma yashimangiye ko abanyamakuru ari bo bari muri uwo mugambi kandi hasigaye kureba niba hari bimwe mu bihugu bibari inyuma.
Ati: “Ariko biratangaje kubona abantu bamaze igihe mu kazi k’itangazamakuru, bagasohora icyo bise iperereza, bakagaruka ku makuru amaze imyaka ine, itanu cyangwa igera ku icumi avugwa nta gishya kirimo. Bakavuga ku makuru bavuga ngo urubanza rwarabaye ariko rubera mu kumba gato abantu buzuye. Ubonye nibura iyo uba waravugaga ngo urubanza rwabereye mu muhezo!”
Mukuralinda yashimangiye ibi binyoma ibi binyamakuru bishyira ku Rwanda nta kintu na kimwe byakora ku baturage bo mu Rwanda.
Yemeza ko abaturage b’u Rwanda bamaze kujijuka kandi bafite amakuru ahagije ku buryo ntawabayobya, ku buryo abaruharabika badashobora kurusha amakuru Abanyarwanda barutuye.
Yagaragaje ko Abanyarwanda ubabeshya babasha kumumenya kuko ibyo abo babashye bavuga bitandukanye kure n’ibyo babona ku miyoborere myiza y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga.
Mukuralinda yemeza ko mu minsi ibiri ishize hadutse ibyo binyoma ku Rwanda nta kimenyetso nta kimwe kigaragaza ko byaciye igikuba mu Banyarwanda, ko ahubwo bakomeje imirimo yabo ya buri munsi uko bisanzwe.
Ati: “Ntacyo bizahungabanyaho ku bikorwa Guverinoma yari ifite, ntacyo bizahungabanya ku baturage bari mu mirimo yabo”.
Mukuralinda yavuze ko n’ubwo hari abakomeza kubeshya Abanyarwanda nta kintu byabahinduraho ku buryo bibonamo ubuyobozi bwabo.
Yasabye Abanyarwanda kujya basesengura ibitangazwa bashingiye ku makuru basanzwe bazi, n’uburyo babayeho mu buzima bwabo bwa buri munsi.