Abahanzi 5 b’Abanyarwanda bazahurira mu gitaramo cya Ruger na Victony

Abahanzi 5 b’Abanyarwanda na ba DJs bongerewe mu bazataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Ruger na Victony cyitwa Revv-Up Xperience giteganyijwe ku ya 28 Ukuboza 2024.
Abo bahanzi nyarwanda bazatarama muri icyo gitaramo kizabera muri BK Arena, harimo Davis D, B Threy, Bruce the 1st, Ross Kana na Bushali.
Bazafatanya n’aba-DJs barimo DJ Toxxyk, DJ Inno, DJ Higa&Rusam, DJ Djannab na The Ruscombs.
Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Intore Entertainment burimo gutegura icyo gitaramo, nyuma y’uko tariki 17 Ukuboza bari batangaje ko byemejwe bidasubirwaho ko Ruger na Victony bazataramira i Kigali mu mpera z’Ukuboza 2024.
Si ubwa mbere Ruger ataramiye mu Rwanda kuko yaherukaga kuhataramira mu 2022, mu gitaramo cyari cyiswe Drip City, mu gihe mugenzi we Victony ari ku nshuro ya mbere azaba agiye gutaramira mu Rwanda.
