Abahagarariye inyungu za Gisirikare mu Rwanda basobanuriwe uruhare rwa RDF

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo ku Rwanda baganirijwe ku mutekano w’Igihugu n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu mutekano wo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, banatemberezwa mu bice bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. 

Ibyo biganiro byabereye ku Birindiro Bikuru by’ingabo z’u Rwanda biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku wa  Kane taliki ya 2 Gashyantare 2023. 

Abo Badipolomate mu bya gisirikare bahawe amakuru mashya ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique no muri Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’ibikorwa bya RDF mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, abo Badipolomate banasuye ibirari by’urugamba rwi kubohora Igihugu basobanurirwa amateka n’ubutwari byaranze abitangiye kubohora u Rwanda.

Ibyo biganiro byateguwe n’Ishami rya RDF rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, bikaba byahurije hamwe abahagarariye ibihugu byabo n’ababungirije 29.

Ibihugu byari bihagarariwe birimo Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, Czech Republic, Misiri (Egypt), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani (Italy), ICRC, u Buyapani (Japan), Koreya y’Epfo, u Buholandi, Polonye, u Burusiya, Suwede, Tanzania, Turikiya, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Zimbabwe.

Perezida w’Ihuriro ry’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare akaba Umubiligi Col GS Didier Calmant, yagize ati: “Ni amahirwe adasanzwe kungurana ibitekerezo ku mbogamizi mu by’umutekano, kuri ino nshuro bikaba byahujwe n’igikorwa cyihariye cyo gusura ibirari by’urugamba rwo kubohora Igihugu.”

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko busanzwe butegura ibiganiro n’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare hagamijwe kubaha amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa imiterere y’umutekano mu gihugu, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga 

Ibyo biganiro bikorwa buri mwaka mu bihe bitandukanye, biba bigamije kurushaho guteza imbere ubutwererane bw’u Rwanda n’amahanga mu bya gisirikare n’umutekano. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE