Abaganga bo mu Rwanda bazikuba 4 mu myaka 5

Kongera abaganga bahagije kandi bashoboye mu mavuriro yo mu Rwanda ni umukoro wihutirwa cyane mu rwego rw’ubuzima, ari na yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima yahaye intego yo kugera ku baganga bahagije bigendeye ku bipimo mpuzamahanga bitarenze mu myaka itanu iri imbere.
Ni ingamba yihutirwa yafashwe nyuma y’aho bigaragariye ku baganga bakora mu mavuriro yo mu Rwanda ari bake cyane ugereranyije n’abakenewe, kuko umuganga umwe asangirwa n’abantu 1000 ukurikije abaturage Igihugu gifite.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, agaragaza ko ubusanzwe imibare y’ibipimo yemewe ku rwego mpuzamahanga iteganya ko nibura abaganga bane ari bo bagomba kuba bavura abantu 1000.
Ni ukuvuga ko impuzandengo y’abaturage basangira umuganga umwe baba badakwiye kurenga 250, nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Banki y’Isi bwo mu mwaka wa 2018.
Mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri Radio & TV10 kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Dr. Nsanzimana yagarutse ku kuba abaganga bagomba kongerwa mu maguru mashya, akomoza ku mirongo migari 10 iy’ibyo we n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi Dr. Yvan Butera batangiriye inshingano rimwe bahanze amaso ngo kandi bigomba kugerwaho bidatinze hatirengagijwe n’ibindi bisanzwe bikorwa.
Abo bayobozi bombi bahawe inshingano nshya muri Minisiteri y’Ubuzima ku ya 28 Ugushyingo 2022, aho guhera icyo gihe bahise biyemeza kubakira ku byo basanze ariko bakanihutisha iyo miyoboro migari ibimburirwa no guhugura abaganga benshi kandi bashoboye bo kuziba ibyuho binini bihari.
Ati: “Icyo ni cyo kintu cya mbere kwigisha abaganga bashoboye, benshi kandi bahagije, kuko ubu dufite bake. Nguhaye nk’urugero ukora kwa muganga umwe aravura abantu 1000, ubundi bagakwiye kuba ari abaganga bane bavura abaturage 1000. Turashaka gukuba kane nibura tukaba turi kuri aho uvuga ngo iri ni ryo fatiro ryo hasi.”

Abajijwe igihe bihaye cyo kuba bageze kuri iyo ntego, Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko bifuza ko bitarenza imyaka itanu nubwo Guverinoma y’u Rwanda iteganya kubigeraho bitarenze mu 2030.
Ati: “Dufite rero gahunda yihariye cyane yo kubikora mu gihe gito gishoboka, mu myaka ine cyangwa itanu. Hari abo ushobora guhugura mu myaka 2 cyangwa itatu, ariko hari n’aho bifata imyaka itandatu. Navuga ko ari uburyo bwihuse bwo guhugura benshi kandi neza, hanyuma icyo kibazo cy’ubuke bw’abaganga cyangwa se n’abo tudafite kigakemuka.”
Ashimangira icyuho u Rwanda rufite mu baganga b’inzobere, Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze zimwe mu ngero z’abaganga b’inzobere mu buvuzi bwihariye bakiri bake, bikaba bibatera gukora cyane kandi bakavunika.
Ati: “Nk’ubu dufite abashobora kubaga umutwe (neuro surgeons) batarenga batanu mu gihugu. Cyangwa abacisha mu cyuma (radiologists) 15 gusa mu gihugu hose. Iyo umwe yafashe konji cyangwa afite urugendo cyangwa na we ubwe yarwaye, ibitaro byose bishobora guhagarara… Biba bivuga ko uko baba bake ari na ko bakora cyane.”
Yavuze ko mu gihe abaganga ari bake hakavuka icyorezo nka COVID-19 n’izindi ndwara nyinshi, umutwaro uba munini noneho abaganga bo kwita ku barwayi ba buri munsi bakaba bake kuko baba bahugiye mu guhangana n’ibibazo bikomeye byadutse mu rwego rw’ubuzima.
Mu yindi mirongo migari y’ingenzi yagaragaje ko bashyize imbere harimo gukoresha ubuhanga n’ubushakashatsi kugira ngo hakorwe ibintu bisobanutse mu rwego rw’ubuzima, gukoresha ikoranabuhanga (digital tools), kwirinda indwara zandura n’izitandura, gushyira imbaraga ku rwego rw’Abajyanama b’Ubuzima n’izindi.