Abagabo ‘babyaye’ basabiwe ukwezi ko gushaka agasombe n’agakoma

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage n’Abadepite bahuriza ku cyifuzo cy’uko ikiruhuko gihabwa umukozi w’umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12, ndetse n’igihabwa umugabo kikava ku minsi 4 kikaba cyagera ku kwezi kuko igihe bamara bisuganya kidahagije.

Abadepite basanga icyo cyemezo gifashwe byatanga amahirwe ku babyeyi yo kumarana n’umwana umwanya uhagije, hagamijwe kwita ku muryango uburere n’uburezi bw’umwana uba akeneye kwitabwaho cyane mu minsi ya mbere ibanziriza 1000 y’ingenzi ku  mikurire ye.

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo riteganya ikiruhuko cy’ ibyumweru 12 gusa ku mukozi w’umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi 4 gusa. Abaturage bagaragaza aho babona hakwiye impinduka kuri ibi biruhuko.

Byukusenge Esperance wo mu Karere ka Gasabo, yabwiye RBA ati: “Hari ibintu biba bikenewe mu rugo, umugabo akagushakira agasombe, agakoma, byaba ngombwa ukanamutekera kuko uwo mugore nta mbaraga aba yagatoye rero bamuhaye icyumweru wenda yaba abikoze akazasubira ku kazi umugore yarabonye imbaraga zo kuba utwo turimo tworoheje yatwikorera.”  

Pacifique Dukuzimana wo mu Karere ka Nyarugenge na we ati: “Umugabo, iminsi 4 ni mike, yakabaye icyumweru kimwe cyangwa bibiri akazagaruka stress zarangiye ku buryo anagarutse yaza afite imbaraga umutima uri hamwe akazi akagakora akitayeho.”

Ibi kandi babihuriraho na bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, bahamya ko ibi byahabwa agaciro kanini mu gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Depite Manirarora Annoncee yagize ati: “Niba bishoboka mu iteka rizashyirwaho, icyo gihe cyakongerwa, ku mugabo na we iminsi 4 ni mike, irangira mukiri kwa muganga hanyuma ukamusigayo ugahita ugenda ku buryo usanga iriya minsi ine ntacyo ikumariye.”

Depite Frank Habineza nawe yagize ati: “Iriya minsi ine ni mike cyane, nk’umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi 4 umugabo ni we umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw’ umubyeyi n’ umwana.”

Hon. Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza mu Mutwe w’Abadepite, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko byaba ibitekerezo by’abaturage, abadepite n’abandi bizahabwa agaciro ariko hashyizwe imbere inyungu umuturage abifitemo muri rusange.

Ati “Ibyo byose mu gusuzuma ingingo ku yindi muri uyu mushinga w’itegeko, tuzagenda byose tubisuzuma, twita ku bitekerezo haba mu nteko rusange cyangwa hano muri komisiyo aiko nyine ibyo byose birumvikana tuba dushyize imbere inyungu z’ umuturage muri rusange.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ivuga ko hari indi minsi itanu y’inyongera umugabo aba yemerewe mu gihe umugore we yagize ibibazo mu gihe cyo kubyara, bityo aba yemerewe Iminsi icyenda.

Gusa Abadepite bo basanga iyo minsi ikiri mike cyane hagendewe ku buryo umubyeyi n’umwana yabyaye baba bakeneye ubaba hafi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Fanfan Kayirangwa Rwanyindo, yababwiye ko itegeko ry’umurimo ririho ubu ridasobanura ibijyanye n’ikiruhuko cy’umugabo.

Ati: “Ariko muri uyu mushinga wabagejejwe imbere kugira ngo ikiruhuko cy’umubyeyi w’umugore n’uw’umugabo bizagenwe n’Iteka rya Minisitiri ushinzwe Umurimo.”

Depite Uwanyirigira Gloriose yibajije impamvu Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko ikiruhuko kigenerwa umubyeyi w’umugabo n’umugore byose byagenwa n’Iteka rya Minisitiri ushinzwe umurimo aho kugenwa n’itegeko.

Minisitiri Rwanyindo yashimangiye ko mu gihe Igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, Iminsi y’ikiruhuko ishobora kuzongerwa ku babyeyi babyaye.

Mu bihugu by’abaturanyi, u Rwanda ruhuje iminsi y’ikiruhuko na Uganda, mu gihe muri Kenya ho umubyeyi w’umugabo aba yemerewe ibyumweru bibiri bya konji kandi byose akabyishyurirwa nk’ibisanzwe.

Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ho ibintu biratandukanye kuko nko muri Suwede, ababyeyi bombi bahabwa iminsi 480 ku mwana babyaye kugira ngo bamurere. Iyo bakomeje kubyara, baba bemerewe iminsi 180 kuri buri mwana.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE