Abafite umubyibuho ukabije mu mijyi yo mu Rwanda bikubye 2

Umubare w’abafite umubyibuho ukabije mu bice by’imijyi yo mu Rwanda wikubye inshuro ebyiri mu myaka 10 ishize nk’uko byashimangiwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasoje ku wa 28 Gashyantare 2023.
Hari mu kiganiro cyagarukaga ku “Kubaka imiryango ikomeye”, cyari kigamije kureba ku miterere n’imikemurire ya bimwe mu bibazo bibangamiye imiryango y’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’Igihugu.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ubwiyongere bw’indwara zitandura mu Banyarwanda buteye inkeke kuko indwara z’umutima, diyabeti na kanseri biri hejuru ku rutonde rw’indwara zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage.
Imibare yasohotse mu Bushakashatsi bwa Gatandatu ku bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2019-2020) igaragaza ko nibura 6% by’ab’igitsina gore bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bananutse cyane mu gihe 26% bafite ibilo by’umurengera cyangwa bafite umubyibuho ukabije.
Umubare w’abafite umubyibuho ukabije wakomeje kuzamuka kuko mu 2005 bavuye kuri 12% bagera kuri 16% mu 2010, ndetse hagati ya 2014 na 2015 bari bamaze kugera kuri 21% na 26% mu 2020. Mu mijyi, uwo mubare urazamuka ukagera kuri 42% mu gihe mu bice by’icyaro ubarirwa kuri 22%.
Ubushakashatsi bugira buti: “Umubare w’abananutse ugenda ugabanyuka uko ikigero cy’uburezi cyiyongera, mu gihe uw’abafite ibilo by’umurengera cyangwa umubyibuho ukabije uzamukana n’ubwiyongere bw’amashuri n’ubukungu.”
Ubushakashatsi bwihariye bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, bugaragaza ko abarenga 40% mu gihugu bemeza ko batarakora imyitozo ngororangingo na rimwe mu buzima bwabo kandi ngo baba bumva nta n’agaciro iyo myitozo yaba ifite mu mibereho yabo.
Minisitiri Dr. Nsanzimana avuga ko ubwiyongere bw’indwara zitandura (NCDs,) ziterwa n’umubyibuho ukabije, bukomeje kwigaragaza mu gihe indwara zandura zo zigenda zigabanyuka.
Abahanga mu by’ubuzima rusange bagaragaza ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso by’umuntu bihinduka umuhondo ikanatera kubabara mu kiziba cy’inda yitwa “fatty liver disease”.
Ati: “Bisaba impinduka mu ngamba zo kwirinda no guhangana na NCDs kugira ngo na zo zigabanyuke. Ku rwego rw’umuntu ku giti cye, buri wese akwiye guhindura uko abayeho, kwirinda mu buryo bwose imibereho itanyeganyeza umubiri, bikajyana no kurya indyo yuzuye ndetse no kwisuzumisha ku buryo buhoraho.”

Abashakashatsi bavuga ko abantu bicara igihe kirenze amasaha umunani ku munsi ntinabakore imyitozo ngororamubiri ihoraho, baba bafite ibyago byinshi byo gupfa nk’iby’abantu barwaye umubyibuho ukabije cyangwa banywa itabi.
Ubusanzwe bivugwa ko nta muntu wakabaye yicara amasaha arenze abiri adafashe nibura iminota 20 y’ikiruhuko akoramo umwitozo ngororamubiri woroheje nko kwinanura, guhaguruka agatembera akanya gato n’indi myitozo yoroheje.
Ikindi nanone impuguke mu by’ubuzima zishimangira ko kurya indyo yuzuye no kureka ingeso zangiza umubiri nko kunywa itabi n’inzoga, gukora siporo zihagije no kuryama nibura amasaha 7 ku munsi, bigabanya ibyago byo kwandura indwara zitandura no kurwara umubyibuho ukabije.
Na none kandi biroroha cyane kwirinda izo ndwara kurusha kuzivuza, kuko inyinshi muri zo iyo zamaze kurenga umuntu zidashobora gukira.
Igwingira ribyara indwara zitandura ku bakuze
Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje n’isano iri hagati y’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri n’uko abenshi mu bagize amahirwe yo gukura bashobora kwisanga barwaye zimwe mu ndwara zitandura zirimo iz’umutima bamwe bakagira n’umubyibuho ukabije.
Ibyo ngo biterwa n’uko abenshi mu bagwingiye mu bwana bwabo kubera kubura indyo yuzuye, iyo bageze mu gihe cyo kubyishakira na bwo babiryana umururumba bikongera ibyago byinshi byo kuba byabagiraho ingaruka.
Yavuze ko abana bagwingiye mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwabo, bibasirwa cyane n’indwara zitandura uko bagenda bakura kurusha abarezwe neza bagakura neza.
Yanagaragaje kandi ko ahanini igwingira ry’abana riterwa n’imirire mibi, indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’amakimbirane mu muryango atuma ubwonko bw’umwana busohora imisemburo imubuza gukura.
Ati: “Mu myaka 10 ishize, igwingira ryagabanyutse ku kigero cya 5%. Dukomeje gukora ibyo dusanzwe dukora, byadusaba nibura imyaka 33 kugira ngo iki kibazo kibe gikemuwe burundu. Turacyari kure cyane yo gukemura iki kibazo, turasabwa gukora ibidasanzwe kugira ngo kirangire vuba.”
Yasabye abaturarwanda bose kugira uru rugamba urwabo birinda ibintu byose bitera igwingira ari na ko baharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba ababyeyi bose kubahirizwa ingamba zikenewe mu kurwanya imirire mibi binyuze mu gufata indyo yuzuye, aho yatanze inama ko guha umwana nibura igi rimwe ku munsi, ukamutekera imboga zirimo indagara byamurinda kugwingira mu gihe ari ibiryo bitagoranye kuboneka no ku Banyarwanda b’amikoro make.