Abafite ubumuga bwo kutabona babangamiwe n’ababaha akato bakimwa akazi

Hari bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bakibangamiwe na bamwe babafata nk’abadashoboye bakabima akazi, ndetse n’abakagezemo hakaba ababangambanira babwira abakoresha babo ko badashoboye bikabaviramo kwirukanwa.
Aba baganiriye n’Imvaho Nshya batanga ubuhamya bw’ibyababayeho aho bagiye birukanwa mu kazi bazize akagambane bakorewe na bagenzi babo, ibyo bo bita ko ari ihohoterwa ribakorerwa bagasaba ko abantu bahindura imyumvire kuko kugira ubumuga bitavuze ko badashoboye.
Irakoze Guety, avuga ko yagize ubumuga bwo kutabona ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Afite impano yo gucuranga no kuririmba ariko asoje n’amasomo yo gukora iyakuramyakura.
Irakoze yavuze ko yari afite akazi aho yigishaga abana gucuranga gitari nyuma aza kugambanirwa n’inshuti y’umukoresha we yavuze ko umuntu utabona ntacyo azamarira abo bana.
Yagize ati: “Njye nari mfite abana nigisha umuziki, nkabigisha gucuranga kandi mu byumvikana abana bari bamaze kubimenya pe! Nyuma rero naje kwirukanwa ntazi icyo nzize abana bakajya bampamagara bambaza aho nagiye ubwo nanjye nkababeshya. Naje kumenya ko inshuti ya mabuja yamubwiye ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona nta kintu azigisha abana niko guhita anyirukana.”
Yongeyeho ko umukoresha we yaje gushaka undi mukozi ariko bamarana igihe gito kuko abana bamubwiraga ko batakibikunda arongera aramuhamagara ngo agaruke mu kazi ariko arabyanga bitewe n’uko yari yamusuzuguye kubera ko atabona.
Ati: “Akimara gushaka undi mukozi ntabwo abana bamukunze batangira kwiga batabishaka na we barananirana aza kongera kumpamagara ngo dukorane ariko kuko nari namenye ko yanyirukanye kubera ubumuga kandi nari nsubiyeyo butakize nanze kujyayo kubera akababaro ngo hato ntazahahurira nibindi bikankomeretsa.”
Tuyisenge Roger Bruno, na we afite ubumuga bwo kutabona, avuga ko ababyeyi be bamubwiye ko bwamufashe afite amezi atatu gusa.
Afite impano yo kuririmba ndetse abikora nk’akazi kuko ari byo bimutunze; agaragaza ko na we ajya yimwa akazi bitewe na bamwe babona ko atakora akazi neza.

Ati:”Hari hoteli imwe nigeze kujya gusabamo akazi ngihura n’uwari kuzambera umukoresha yambajije ukuntu nzajya ndirimbira abantu ntabareba nkamenya niba bishimye cyangwa bababaye, namubwiye ko ibyishimo bitihishira abantu bishimye nahita mbimenya ariko arabyanga ambwira ko azabitekerezaho, ariko nahise numva ko yakanyimye kuko ntabona. Nyuma naje kumenya ko hari irindi tsinda yagahaye bari gukorana ndababara ariko nyine ndiyakira.”
Yongeyeho ko atari ukwimwa akazi gusa bitewe n’uko batabona ahubwo hari n’abandi bajya babahohotera, ababiba nibindi.
Agaragaza ko hari umumotari wigeze kumwiba ibikoresho by’umuziki amuteze ari nijoro atashye maze ubwo yari afashije kuri moto piyano ye ngo abone uko yishyura agashiguka yumva motari yakije moto akayirukankana.
Ati: ”Nari mvuye mu kazi ari mu masaha y’ijoro ntega moto bisanzwe igihe rero yari angejeje aho namubwiye navuye kuri moto nyirambikaho piyano yange ngiye kwishyura motari yahise yatsa moto ariruka antwarira ibikoresho. Naratabaje ariko kuko hari mu ijoro nta kintu byatanze abantabaye bahageze motari yagiye kare.”
Yongeho ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakamenya ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko ntacyo ashoboye ahubwo bakajaya bahabwa amahirwe kuko nabo hari umusanzu batanga mu iterambere kimwe nk’abandi.
Niyomufasha Dinah na Uwase Munyarwanda Christelle ni bamwe mu badafite ubumuga baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaza ko bigoye kugirira icyizere ufite ubumuga bwo kutabona mu gihe waba ureba utabufite.
Bagaragaza ko bigoye ko abakoresha bakumva ko abafite ubumuga bwo kutabona babakorera cyane ko baba bafite impungenge ko bashobora kwica akazi.
Uwase Munyarwanda Christelle ati: ”Ubu se wenda naba nshaka nk’umukozi wo mu rugo hakaza abakozi babiri umwe ubona n’undi utabona urumva nagaha nde koko? Abaye atabona ntabwo naba nizeye niba yateka ntashiririze, niba yakwita ku rugo n’ibindi.”
Niyomufasha Dinah nawe ati: ”Nubwo abafite ubumuga bwo kutabona nemera ko hari ibyo bashoboye ariko njye ndi umukoresha guha akazi ufite ubumuga byangora kuko naba numva ko hari ibizajya bimunanira.”
Umuryango Nyarwanda wita ku bafite ubumuga bwo kutabona (RUB/ Rwanda Union of the Blind), ugaragaza ko bidakwiye ko abafite ubumuga bwo kutabona bahezwa kuko byagiye bigaragara ko aho bari mu mirimo bakora nk’abandi bakozi kandi batanga umusaruro.
Dr Kanimba Donatilla, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, avuga ko hagikenewe ubuvugizi kugira ngo abantu bumve abafite ubumuga bashoboye nk’abandi.
Ati: “Sinavuga ko hari aho tudahezwa kuko biracyagaragara ahantu hamwe na hamwe kandi haba hari abantu baba batarumva ko ufite ubumuga ashoboye kimwe n’undi. Rero haracyakenewe ubuvugizi abantu bakabyumva cyane ko no mu mirimo tubamo ya buri munsi tuyikora neza.”
Yongeyeho ko nubwo bimeze bityo ariko batakwirengagiza ko bitewe n’imiterere y’akazi harimo ako batakora karimo nk’ubucuruzi kubera ko ibikoresho nk’imishini zo kwifashisha zigihenze, imihanda ndetse na zimwe mu nyubako bitewe nuko zubatse zitaborohereza.
