Abafite ubumuga bishimiye guhatana muri Innovate4DigiJobs ya Miliyoni 99 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuryango w’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda wishimira ko washyiriweho uburyo bwo guhatana n’abandi mu mashuranwa yo kumurika imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga, aho uzahiga abandi azahembwa agera kuri miliyoni 99 z’amafaranga y’u Rwanda (ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika).

Yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Luxembourg Aid and Development, hamwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), ku wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025.

Innovate4DigiJobs ni irushanwa rigamije guteza imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira urubyiruko rufite udushya, guteza imbere ubumenyi bw’ubucuruzi no guhanga imirimo myiza.

Ni gahunda itagira uwo iheza kuko n’abafite ubumuga bazahabwa umwanya wo guhatana imishinga yabo igaterwa inkunga.

Irihose Aimable Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’ingingo yagize ati: “Birababaje kuba umuntu ufite ubumuga atabashaga kugera ku ikoranabuhanga, kuba atabona uko agera ku isoko ry’imari. Mu by’ukuri birakenewe ko duha abafite ubumuga kubona ibikenewe mu ikoranabuhanga.Uyu mushinga rero nudutera inkunga bizadufasha kubona amahirwe nk’abandi.”

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa ILO na Rwanda ICT Chamber, kandi witezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’icyuho cy’ubumenyi mu ikoranabuhanga no kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’uyu mushinga muri ILO mu Rwanda, Fatima Sirelkhatim, yagize ati: “Irushanwa Innovate4DigiJobs ni igikoresho cy’ingenzi mu gushimangira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, rifasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi, ndetse no kubona imirimo myiza.”

Alex Ntale, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), yagize ati: “Umushinga wa Innovate4DigiJobs, ugamije guhindura udushya iby’ingirakamaro mu mibereho n’ubukungu binyuze mu guha ubushobozi ibigo nk’amashuri ya TVET, imiryango itari iya Leta (NGOs), n’abatanga serivisi z’ubucuruzi kugira ngo batange ibisubizo by’ikoranabuhanga bishingiye ku byo u Rwanda rukeneye.”

Iri rushanwa rifunguye ku makoperative, ibigo by’imibereho myiza (social enterprises), amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs), imiryango y’abakoresha n’abakozi, hamwe n’abandi batanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi mu rwego rw’ikoranabuhanga.

 Abatoranyijwe mu guhanga udushya kurusha abandi bazahabwa inkunga y’amafaranga iri hagati y’amafaranga miliyoni zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda n’asaga miliyoni 99 Frw. (ni ukuvuga hagati y’Amadolari ya Amerika 10,000 na 70 000,) ndetse banahabwe ubujyanama bujyanye n’icyerekezo cyabo, amahugurwa n’amahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi.

Abazatsinda bazanahabwa amahirwe yo kwerekana udushya twabo muri Hanga PitchFest 2025.

Haganiriwe ku buryo umushinga wa Innovate4DigiJobs uzateza imbere urubyiruko
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 20, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE