Abadepite bo muri Zambia barigira ku ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abadepite bo muri Zambia batangiye urugendoshuri rw’iminsi 7 mu Rwanda, aho bavuga ko biteguye kurwigiraho uburyo rwateje imbere imyigishirize y’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Kuri uyu wa Mbere izi ntumwa z’Abadepite bo muri Zambia zagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, byibanze kuri iyi gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyoboye izi ntumwa, E. Kamondo yavuze ko na bo mu gihugu cyabo bashaka ko buri mwana yakoresha mudasobwa ye ntihabeho umubyigano wo gusangira imwe ari benshi mu ishuri.

Yagize ati: ”Ubwo isomo ry’ikoranabuhanga na Siyansi ryatangizwaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ikibazo gikomeye ni uko hafi abanyeshuri 10 bigaga basangira mudasobwa imwe. Ibi byatumye abanyeshuri bacu badashobora gukurikira neza amasomo gusa mu bihe bya vuba ibintu byagiye biba byiza aho abanyeshuri 10 basangira mudasobwa. Aho COVID-19 iziye twasanze ari ingenzi gutekereza ku mikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati: “Icyo nishimira magingo aya ni ubushuti buri hagati y’u Rwanda na Zambia. Vuba aha twarishimye kubona Perezida Kagame adusura muri Zambia akaba yaragiranye ibiganiro birebire na Perezida wacu Hakaimbe Hichilema, iki ni ikintu cyiza cyane kandi ndizera ko mu bihe biri imbere tuzakora ibintu byiza cyane cyane muri Afurika.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yasobanuye ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane kuko ruri mu murongo w’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Zambia.

Urugendoshuri rw’iri tsinda ry’Abadepite 10 bo muri Zambia ruzamara icyumweru, aho biteganyijwe ko bazasura ibigo bitandukanye by’amashuri n’izindi nzego za Leta.

Uyu munsi kandi, iryo tsinda ryagiranye ibiganiro n’Abadepite bagize komite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko byibanze kuri Politiki zinyuranye n’amavugurura byashyiriweho kuteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri.

RBA

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE