Abadepite bafite impungenge ku ngurane z’abaturage zitishyurwa, hari abishyuza 5 000 Frw

Inteko rusange y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku baturage batinda guhabwa ingurane z’imitungo yangijwe mu masambu yabo yanyujijwemo ibikorwa by’inyungu rusange, nyamara hari uburyo bwo kubishyura.
Bikije cyane ku kibazo cy’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bamaze igihe bishyuza asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’uwishyuza ibihumbi 5 Frw.
Ni ibitekerezo batanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2025/2026.
Basabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ko yagira icyo ikora ibyo bibazo by’abaturage by’ingurane zitinda kwishyurwa, bikitabwaho byaba byiza bikishyurwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Yusuf Murangwa, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ni bwo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026, agaragaza irenga miliyari 7 032.5Frw.
Iyo ngengo y’imari yiyongereyeho miliyari 1 216,1 ku yari yataganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Depite Uwamariya Odette yasobanuye ko nyuma yo gusesengura iyo mbanzirizamushinga yagaragaje ko Abadepite bishimiye ko mu bikorwa iyo ngengo y’imari izakoreshwa yiyongera, hagamijwe guteza imbere Igihugu.
Abadepite bashimye ko ingengo y’imari igiye kubakishwa ibikorwa biteza imbere Igihugu, birimo gukomeza kubaka ikibuga cy’indege gishya cya Kigali, kiri mu Karere ka Bugesera, kwagura ingendo z’indege y’u Rwanda, RwandAir ndetse n’amavugurura ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Gusa basaba ko ibirarane by’ingurane by’asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi n’ibindi by’abaturage bitarishyurwa byakwishyurwa.
Depite Nyabyenda Damien yagize ati: “Ikibazo cy’ibirarane by’ingurane z’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, cy’imitungo y’agaciro ka miliyoni 47, itarishyurwa. Akarere kavuga ko kuba batarishyurwa biterwa n’abafite amafaranga make bagomba kwishyurwa, ntibihutire gufungura konti.”
Yavuze ko icyo kibazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yaragihaye umurongo ivuga ko abo baturage bakwishyurwa binyuze kuri telefoni.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo bya Leta Uwamariya yavuze ko icyo kibazo cy’ingurane kiri henshi mu gihugu.
Ati: “Ikibazo cy’ingurane nta n’ubwo twavuga ko kiri muri Gicumbi gusa, mu ngendo twakoze, twasanze hari abaturage bafite ahanyujijwe ibikorwa bitandukanye kandi ugasanga mu by’ukuri atari ikibazo cy’ingengo y’imari, ariko abaturage bakaba batishyuwe.”
Yunzemo ati: “Hari ikibazo cyagaragaye cy’uko abaturage bagomba gukoresha serivisi z’imari. Mu kuganira n’ubuyobozi bw’Uturere twasanze hari umuturage ufite nk’ibihumbi 5, agatekereza gufunguza konti muri banki nanone ukabona ari imbogamizi.”
Yakomeje avuga ko Abadepite babwiye Uturere tubereyemo imyenda abaturage ndetse na MINECOFIN ko bakomeza gushaka inzira abaturage bakwishyurwamo izo ngurane zabo.
Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Umutungo w’Igihugu, Godfrey Kabera yabwiye Abadepite ko gushishikariza abaturage gufungura konti muri banki bigamije kubafasha kwitabira serivisi z’imari kandi no kugira ngo abaturage bishyurwa babe bazwi neza.
Depite Mukabunani Christine ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro, akaba atibaza impamvu abaturage batinda kwishyurwa hari uburyo byakorwamo.
Ati: “Umwanzuro wari uko abadashoboye gufunguza konti bishyurwa kuri telefoni, ariko ibyo Minisitiri yasubije ko ari ngombwa. Ubwo nibajije ngo kizakemuka gute?”
Yavuze ko uko imyaka ishira abaturage batishurwa bakomeza kugaragara ibibazo bishamikiye cyane ko amafaranga akomeza kwiyongera mu gaciro.
Perezida wa Komisiyo y’Imari n’umutungo bya Leta, Uwamariya yavuze ko na bo bataranyurwa n’uko abaturage batinda kwishyurwa ingurane.
Yagize ati: “Iki kibazo kigomba gufatirwa umurongo, turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, kuko n’abafite amafaranga make nk’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, hari n’andi make ari munsi y’ibihumbi 50. Turemeranya ko gikwiye gushakirwa igisubizo.”
Yahamije ko mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026, ikibazo cy’ingurane kizitabwaho kandi uwo mushinga ukazashyikirizwa Guverinoma kugira ngo gishyirwe mu byihutirwa byitabweho.


