Abadepite b’Abafaransa ku ntambara ya RDC na M23

Ibi ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
Muri uku kwezi, komisiyo y’ububanyi n’amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko y’abadepite b’Abafaransa, yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa kugira ngo bamubaze ibibazo by’intambara hagati ya DRC na M23.
Ariko bari bamaze kuvugana na Guverineri ukiyobora agace gato katarafatwa na M23 muri Kivu y’Epfo.
Kumvikana kw’Abadepite
Babaho nibwo bwa mbere abadepite b’Abafaransa bagize ikintu bahuriraho bakacyumvikanaho.
Ubundi abadepite b’Abafaransa iyo umwe avuze ko iki cyera, undi ahita avuga ko cyirabura. Umwe yavuga ko iki kintu ari kibi undi akavuga ko ari cyiza; uretse ibibazo by’intambara ya M23 na DRC niho hagaragaye kumvikana mu buryo budasanzwe.
Abadepite b’Abafaransa baravuga imvugo ya Tshisekedi na Muyaya – wagira ngo yabatumye.
[…] baravuga ko u Rwanda ruri muri DRC, rurwanya Leta ya DRC.
[…] baravuga ko M23 ari igikoresho cy’u Rwanda kigizwe n’abanyarwanda babeshya ko ari Abanye-Congo.
[…] u Rwanda rwazanywe no gusahura amabuye ya DRC Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa yababwiye ibibazo biri muri DRC; ko hari ikibazo kimwe kinini cya FDLR n’Abanye-Congo bateza umutekano mucye mu Rwanda;
[…] ko ariyo mpamvu u Rwanda rwashyizeho ubwirinzi bwo kurinda abaturage barwo.
Ikibazo cyo muri DRC; ni Leta ya DRC itemera Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda; ni nacyo gituma M23 irwana.
Ko FDLR muri DRC ikora Jenoside y’Abatutsi ifatanije n’Abanye-Congo bigishijwe hamwe n’Abarundi baje gufasha Tshisekedi.
Muri iki kibazo harimo ikindi kibazo cya Felix Tshisekedi na Muyaya n’abandi banyepolitike bahakana, bapfobya… bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Ibibazo by’Abadepite
Ikibazo cy’u Rwanda ruri muri DRC, umudepite wa mbere yarakibajije, ambasaderi aragisobanura cyose; ariko igitangaje ni uko abadepite barenga cumi n’abandi nabo bongeraga kubaza icyo kibazo nk’uwa mbere.
Wakwibaza ibibazo
Ese abadepite ntabwo bumvise ubusobanuro bwa ambasaderi, ese kuki batamubaza aho batumvise aho gusubiramo ikibazo nkuko cyabajijwe mbere.
Ese ntibemeye igisubizo ambasaderi yabahaye? Ese niba batacyemeye kuki batavuga impamvu batacyemeye.
Ese hari umuntu wabatumye ngo bagende babaze ikibazo nkuko babazaga; Ese yabatuma byo; ni ngombwa ngo buri wese akibaze, abantu 2 cyangwa 3 ntibaba bahagije? (kereka niba hari uwababwiye ko uzajya abibaza kuriya azajya abona igihembo; ndibwira ko abadepite batabikora).
Ku kibazo cya M23; ko ari igikoresho cy’u Rwanda igizwe n’abanyarwanda babeshya ko ari Abanye-Congo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa iki kibazo yakivuye imuzi aragisobanura ahera abakoroni bagabana Afurika mu 1884 kugeza n’uyu munsi.
[…] Aho yerekanye uko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari mu nkambi z’impunzi mu Burundi, u Rwanda, Uganda na Kenya ariko igitangaje abadepite bakongera bagasubiramo ibibazo nka kumwe twabivuze hejuru.
Ikibazo cy’u Rwanda rwazanywe no gusahura amabuye yo muri DRC
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa yerekanye aho amabuye y’u Rwanda ari hose; yongera yerekana ku ikarita ‘map’ (geologic) ko urutare ruvamo ayo mabuye rwo muri DRC ari rwo rutare rumwe n’urwo mu Rwanda.
Amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU) yasinyanye n’u Rwanda kugura ayo mabuye; union European yaje kugenzura niba koko ayo mabuye ari ayo mu Rwanda kandi bakomeza kuza kugenzura; ariko na none abadepite b’Abafaransa barongera basubiramo ikibazo nkuko bakibajije na mbere.
N’ibindi bibazo ambasaderi yagiye asobanura; byagiye bimera nka mbere, nk’ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bari muri DRC, ni ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri DRC.
Hari ikibazo cyatangije, aho umudepite yavuze ngo abantu bakorewe Jenoside nibo buri gihe bongera bagakora Jenoside.
Uyu mudepite aratangaje, ese ni ukuvuga ko Jenoside abazungu bakoze muri Amerika bayikorera ab’uruhu rutukura “Red Indians” (Merdien )
Ese ni ukuvuga ko ubu ngubu abo ba Red indians bari gukora Jenoside bayikorera abanyamerika? Abadage bakoreye Jenoside abaturage bo muri Namibia; ese ni ukuvuga ko abaturage bo muri Namibia bari gukorera abadage Jenoside?
Aba Turkey bakoreye Jenoside aba Armenian ; ese ni ukuvuga ko aba Armenian bari gukorera aba Turkey Jenoside? Aaaah ariko tuzi icyo uyu mudepitekazi ashaka kuvuga.
Ashaka kuvuga ko abayahudi bakorewe Jenoside n’abazungu (Abadage) ubu Israel ikaba yica abarabu (Palestinian)
Ariko uyu mudepitekazi azi neza ko abazungu bakoze Jenoside y’Abayahudi, hanyuma bagafata agace gato k’Abayahudi; bakabaremera agahugu muri Palestine y’Abarabu bita Israel; none ubu ngubu abazungu bafasha Israel kwica abarabu.
Uyu mudepitekazi aribeshya ntabwo Abatutsi bakora Jenoside kandi ntibateze kuzayikora; Ubwo buhezanguni bwe bwo kwanga Abatutsi nabange ukundi atababeshyeye. Uko mbona aba badepite b’Abafaransa; ndibaza ibibazo ariko tuzagerageza gusubiza ikindi gihe.
Kuki aba badepite batwumvikaniyeho kandi ubusanzwe batajya bumvikana na rimwe?
Kuki aba badepite bavuga amagambo ya Muyaya na Tshisekedi ntihagire n’icyo bahinduraho na gato; aka gasuzugura ko kwanga kumva ibitekerezo by’u Rwanda gaturuka hehe?
Ese ni ukwanga Afurika bisanzwe, ukayangana n’ibyayo byose?
Ese ni ubucucu n’ubujiji bwo kwanga kwihugura ku by’Afurika ngo bamenye ukuri?
Ese ni ukwanga u Rwanda kuko batanga urugero rubi rwo kwigenga, ikintu abazungu badakunda?
Ese ni ugukunda kurira mu kavuyo na byacitse ngo babone uko barya Afurika neza?
Ese ni ukwifuriza Afurika kugira abayobozi badashobotse kandi badashoboye ngo bajye babona uko bayiseka?
Umuntu aribaza byinshi ku bibazo by’aba badepite b’Abafaransa.