Ababyeyi bakanguriwe kwita ku burere bw’abana bakabarinda kuba inzererezi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ababyeyi ndetse n’abarera abana bafite inshingano yo kubaba hafi, bakabaha uburere bonoze ndetse bakabafasha kugira amahitamo meza y’ejo hazaza habo heza abarinda kujya kuba mu mihanda.

Ni ibikubiye mu butumwa Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yatanze mu biganiro byahuriyemo abana bagera kuri 700 basubijwe mu miryango bakuwe mu mihanda n’ababyeyi baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, byabereye mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa (FAWE) giherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024.

Icyo kiganiro cyari kigamije gusobanurira abana n’ababyeyi, uburenganzira bw’abana n’uburere bwa ngombwa bakwiye guhabwa mu muryango mu rwego rwo kubarinda kwisanga mu buzererezi n’indi myifatire idahesha agaciro umuryango n’igihugu muri rusange.

ACP Ruyenzi yagarutse ku miterere y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda na zimwe mu mpamvu zikunze kuba intandaro yo kuba abana bava mu miryango.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abana bava mu miryango bakajya mu mihanda ni umutwaro ku muryango no ku gihugu, buri wese by’umwihariko ababyeyi kiratureba ni yo mpamvu dukwiye gufatira hamwe ingamba zo kukivugutira umuti buri wese abigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati: “Abana bagomba kwitabwaho kuva bakivuka, ababyeyi bagafatanyiriza hamwe kubakurikirana; haba mu mirire no mu myigire kandi bakabafasha guhitamo neza icyerekezo no kumenya ingaruka bahura na zo mu gihe bagize amahitamo mabi.”

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa abarenga 3900 bari mu bigo ngororamuco bitandukanye bagaragaweho ibyaha bitandukanye birimo kwicuruza, ubujura, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye, yavuze ko ibibazo byinshi abana bahura nabyo biba bishingiye ku miryango, asaba ababyeyi kwita ku burere baha abana.

Ati: “Ntabwo bishimisha kuba abana bari mu muhanda, kuko umwana kugira ngo agire ubuzima bwiza, azabe Umunyarwanda muzima agirire igihugu akamaro birasaba ababyeyi kwiyemeza no gufata inshingano zikomeye zo gutanga uburere ku mwana no kumufasha mu buryo bwose bushoboka ngo azakurane uburere.”

Yasabye ababyeyi kurinda abana ibintu byose bibangiza, birimo kujya mu muhanda, ihohoterwa, abamushora mu biyobyabwenge n’indi migirire idakwiye, abashishikariza kubamenyereza inzira nziza yo kunyuramo kuko bibabera umuyoboro mwiza ubaherekeza no kugeza bakuze.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana (NCDA-Rwanda) Assoumpta Ingabire we yavuze ko iki kiganiro ari umuyoboro mwiza wo gufatira hamwe ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abana bajya mu muhanda.

Yagize ati: “Umuhanda nturera. Ababyeyi ntibakwiye kwitwaza ubukene kuko hari ibintu by’ibanze umubyeyi agomba umwana bitagurwa amafaranga birimo kubitaho no kubagaragariza urukundo.”

Yanavuze kandi ko kugaragariza abana urukundo ari umuti w’ibanze ubarinda kuba bata umuryango ngo bajye ku muhanda.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi bizakomeza hirya no hino mu gihugu, ababyeyi bo mu Ntara zose z’igihugu bakaganirizwa uko bakwiye kwita ku bana babarinda ubuzima bwo kuba mu muhanda.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE