Ababyarira mu Bitaro bya Gatonde barashimira Perezida Kagame

Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke bitanga serivisi zinyuranye ku baturage basaga 100,000 baturuka muri ako Karere, aka Ngororero n’Igice kimwe cy’Akarere ka Nyabihu.
Ibyo bitaro byaziye igihe, ariko abo byagiriye akamaro mu buryo bugaragara cyane ni ababyeyi batagikora ingendo bajya kubyara cyangwa ngo babyarire mu ngo, bityo bakaba bashimira Perezida Paul Kagame wabaruhuye.
Mu mwaka wa 1999 ni bwo Perezida Kagame yemeye bwa mbere ko ibyo bitaro bigomba kubakwa, yongera kubishimangira mu mwaka wa 2016 mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gakenke.
Mu mwaka wakurikiyeho byahise bitangira kubakwa, bitangira kwakira abarwayi ku wa 14 Mata 2021.
Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke bavuganye n’Imvaho Nshya, bashimira Perezida Kagame wabatekerejeho akabaha ibi bitaro byatumye batakibyarira mu ngo n’ibyago byo kuba umubyeyi n’umwana bahasiga ubuzima biragabanyuka.
Mukamwiza Elizabeth ahamya ko kuba ibitaro bigezweho byarabegereye byatumye baruhuka imvune nyinshi kuko bitari byoroshye gufatwa n’ibise muri ako gace k’imisozi.
Yagize ati: “Turashimira Perezida Kagame n’imiyoborere ye kuko akomeje kwita ku buzima bw’Umunyarwanda ariko cyane cyane twe ababyeyi. Mbere iyo inda yagufataga muri iyi misozi nawe urahabona ntiwapfaga kugera ku ivuriro vuba kuko twajyaga i Nemba dukoresheje amasaha 3 mu bilometero 40. Bamwe twabyariraga mu nzira, hakaba ubwo umwana avukiye mu mbeho nyuma y’iminota mike akaba arapfuye, hakaba n’ubwo umubyeyi akomeje kuva agapfa. Ubu byaroroshye, iyo mfashwe mpita nizamura haruguru hano ku bitaro.”

Mukamwezi Patricie w’imyaka 63 wo mu Murenge wa Mugunga avuga ko batarabona ibitaro hafi ari mu bahuriyemo n’ibibazo bikomeye.
Yagize ati: “Kagame se ko aduhaye ibitaro nshaje, iyo usanga ngo ndacyari muto n’ubwo ntawe usubiza inyuma ibihe nakongera ngasama nkabyarira hafi. Ndibuka ko inda yamfashe nka saa mbiri z’ijoro, kubera ko nta n’amashanyarazi yahabaga abagabo babuze uko banshyira mu ngobyi ya Kinyarwanda ngo banjyane kuko bagombaga kunyuza mu mikoki, inda nayirayeho bigeze sa moya ni bwo bankuye mu rugo ngeze ku irembo mba mbyaye uwapfuye.”
Uretse ababyeyi bashimira Perezida Kagame, n’abagabo bo muri Gakenke baturiye biriya Bitaro bya Gatonde, bavuga ko baruhutse umujishi kuko babonye imbangukiragutabara igeza abagore babo kwa muganga mu buryo bwihuse bakabyara neza.
Ndungutse Petero yagize ati: “Ubu se ko ari uburyohe, abarimo kuvuka ubu bari mu mudendezo mbese ni abasirimu. Twe twavukiye ku rumuri rw’inkwi none ab’ubu baravukira ku matara. Kuba rero Kagame yaratekereje kuzana hano ibitaro ni igikorwa cyadukoreye mu ngata, twahoraga tumanuka muri ibi bisozi turi mu mujishi, bamwe tuvunagurika hakaba ubwo umwe mu bahetse anyereye umubyeyi akaba yakwitura hasi inda ikavamo.”
Yakomeje agira ati: “Abagabo twabyungukiyemo kuko ubu dufite Abajyanama b’Ubuzima bakurikirana umubyeyi, igihe cyo kubyara turababwira bagatumizaho imbangukiragutabara, ikajyana umubyeyi ku bitaro tugasigara dutegura ibihembo”.
Ndungutse yongeraho ko Kagame yakoze uburyo bwose ku buryo ubuzima bw’ umubyeyi bubungabungwa, agakurikiranwa akimara gusama kugeza akujije umwana, akuze agiye ku ishuri.
Yavuze ko ibyo byatumye imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara zigabanyuka muri ako Karere ndetse n’indwara nyinshi zifata abana zihinduka amateka kubera ko bakingirwa bakivuka.

NGABOYABAHIZI PROTAIS