Karongi: Ivomo ryabahaga amazi meza rimaze imyaka 2 ryarapfuye

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, barasa ko ivomo rimaze imyaka irenga itanu ritagira amazi ryakorwa bakava ku biziba bavoma mu mugezi utemba.

Umuturage witwa Musekura Samuel, avuga ko bubakiwe ivomo rya Nayikondo ariko ngo rimaze imyaka myinshi ryarapfuye n’ubuyobozi bwaratereye iyo.

Yagize ati: “Hashize igihe iri vomo ripfuye kuko ni butse neza yaba ari nk’imyaka itanu rwose. Ni ho twavomaga ariko ryarapfuye rimwe bararikora ryongeye gupfa baterera iyo ku buryo ubu dusigaye tuvoma mu mugezi wa Ntaruko tukanywa ibirohwa by’amazi.”

Musekura Samuel yakomeje agira ati: “Mudukorere ubuvugizi turebe ko twabona amazi rwose. Abayobozi bigeze no kutubwira ngo baratuzanira umuyoboro w’amazi tukabona ivomo rusange rikagira umuntu uricunga ariko turategereza turaheba. Mudukorere ubuvugizi rwose.”

Mukakabanza Marie Rose na we yavuze ko ikibazo cy’amazi bafite kiri gutuma barwaza indwara zikomoka ku mwanda bityo bakaba basaba ko bakwegerezwa amavomo.

Ati: “Duheruka amazi kera rwose. Hashobora kuba hashize nk’imya 5 kuko hano hari isangano abaturage baza kuvoma hano ariko na we reba amatiyo yarumye neza neza. Nkubu dusigaye turwaza indwara zitandukanye natwe ubwacu tukazirwara kubera kuvoma amazi amatungo yiriwe agaragurikamo.”

Bashimiki Cyprien na we vuga ko arwaje indwara zikomoka ku mwanda ndetse na we ngo yarazanduye kubera amazi mabi.

Yagize ati: “Amazi tuvoma ni amazi atemba yuzuye umwanda gusa ahubwo turashirira kwa muhanga. Kuri iri vomo ryacu ryacu rero turifuza ko bakongera bakaridukorera tukabona amazi meza kuko ubu ndwaje indwara zituruka ku mwanda ndetse nanjye ubwanjye ndazirwaye. Kubona amazi meza bizadufasha kugira ubuzima bwiza nibadukorere ivoma”.

Jean Bernard Nshimiyimana, Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Rubengera, yahumurije abaturage ashimangira ko hari umushinga mugari witwa Kivu Belt ukorwa vuba ngo abaturage babone amazi meza.

Ati:” Ikibazo cy’amazi kizakemuka kuko hari umushinga mugari  witwa Kivu Belt uri gukorwa kandi uzageza amazi mu duce twose dusigaye n’ahandi hageraga amazi adahagije. Abaturage turabasaba kwihangana”.

Ibi birajyana na gahunda ya Leta ya NST2 igaragaza ko muri 2029 buri rugo ruzaba rufite amazi meza ahatarenga metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Uwimana Odeta says:
Nzeri 16, 2024 at 9:28 pm

Nukurigose Niharebwe Icyakorwa Iryovomo Risanwe Kuko Abobaturage Barababaje Biteye Agahinda .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE