Kayonza: Abaturiye ahacukurwa amabuye barishimira guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu baturage batuye hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza barashimira Leta y’u Rwanda yabahaye ibyangombwa by’ubutaka.
Imiryango makumyabiri igize icyiciro cya mbere ni yo imaze guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ariko biteganyijwe ko imiryango 345 yo mu Midugudu ya Muganza, Kinihira, na Rwinkwavu izahabwa ibyangombwa by’ubutaka vuba.
Abaturage barishimira ko babonye uburenganzira busesuye ku butaka bwabo bitewe no kuba hari abahatujwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagati ya 1994 na 1996 bashyirwa mu Midugudu ndetse abandi bavuga ko bavuka ku miryango yahatuye mu 1934 ubwo yarije gucukura amabuye y’agaciro ndetse n’indi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, indi ihimukira iva hirya no hino mu Rwanda.
Mukamazimpaka Jeannette yagize ati: “Nari maze igihe mpangayitse kuko nta cyangombwa cy’ubutaka twari dufite. Njye n’umuryango wanjye twagiraga ubwoba ko bashobora kutwimurira ahandi ariko ubu turatuje turatekanye. Dushimiye Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul kuko ubu tugiye kwiteza imbere binyuze mu kugana ibigo by’imari bikaduha inguzanyo.”
Shyirambere Claude, ati: “Ubutaka nabuguze mu 2007 n’abari bahatuye bikorwa mu nyandiko gusa, nari mpatuye n’umuryango wanjye nta cyangombwa mfite ariko ubu ubutaka nzi neza ko mfite uburenganzira bwabwo ndetse nkakoreraho n’ibindi bikorwa by’iterambere binyuze mu ishoramari nifuza. Turashimira Leta y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga kugira ngo arusheho kubaho neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye badahabwa ibyangombwa by’ubutaka mbere byatewe nuko hari abaturage bahatujwe na Leta mu bihe bitandukanye ariko nyuma bigaragara ko hari n’abandi bahituje.
Ati: “Abaturage bari guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ndetse twahereye ku miryango 20 ariko muri rusange dufite 345 bisaba ko igomba kugira ibyo yuzuza birimo gusezerana mu mategeko ku batarabikora no kuzuza ibisabwa. Hari imiryango izimurwa bitewe no kuba ishobora kugerwaho n’ingaruka z’icukurwa ry’amabuye y’agaciro.”
Yasabye abamaze kubona ibyangombwa kwirinda amakimbirane ahubwo imiryango ibana itarasezeranye igasezerana kugira ngo ubutaka babonye babukoreshereze hamwe nk’umuryango bagamije kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro bazimurwa, aho imiryango 66 ituye mu Midugudu ya Gahengeri mu Murenge wa Murama, Rubirizi na Kinihira yo muri Rwinkwavu ndetse ikagenerwa n’ahantu ho guhinga.


