Bababazwa n’Umujyi wa Nyanza utajyanye n’imyaka 125 umaze ushinzwe

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Nyanza, bavuga ko uburyo uyu mujyi umeze bitanyejye n’imyaka 125 umaze ushinzwe n’umwami Yuhi V Musinga, bakaba babivuga babishingiye ku kuba uyu mujyi nta bikorwa remezo bigaragara biwufasha kuzamuka, mu iterambere no mu bwiza.
Mukankomeje Yozefa, umukecuru wabyirutse abona Umujyi wa Nyanza, avuga ko ashingiye ku kubyo yabonye mu yindi mijyi yagiyemo mu Rwanda, asanga umujyi wa Nyanza utakijyanye n’igihe umaze ushinzwe.
Ati: “Jyewe nageze mu Mujyi wa Kigali, Umujyi wa Butare n’Umujyi wa Musanze, iyo rero mbigereranyije n’uyu mujyi wacu wa Nyanza, mbona uko umeze bitajyana no kuba umaze imyaka 125 ushinzwe. Ibaze nonese hari Gare wabonamo nziza, hari isokose ryiza wabonamo nk’iryo nabonye i Musanze, cyangwe nibura wabonamo amahoteri meza? Rowese ubuyobozi buzagire icyo bukora uvugururwe.”
Mukeshimana Jeanne d’Arc, utuye mu Murenge wa Busasamana muri aka Karere ka Nyanza, na we avuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umujyi wabo uzamure urwego uriho, kuko uburyo umeze ntabwo biwugaragaza nk’umujyi umaze igihe kinini ubayeho.
Ati: “Ibaze ko amateka atubwira ko mu mwaka wa 1899, ari bwo umwami Yuhi V Musinga yawushinze. Ariko wareba ukabona usibye Kiliziya n’amashuri, Urukari n’Inyubako z’ubuyobozi, nta kindi gikorwa remezo kirimo. Jyewe mbona hakenewe ko ubuyobozi bureshya abashoramari bakaza ku buryo twabonamo amahoteli meza, isoko ryiza nk’uko za Muhanga bimeze n’ibindi bituma uba mwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri, kandi ko ahanini byagiye biterwa n’amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo kuko hari igihe n’izina rya Nyanza ryavanyweho.
Ati: “Ni byo aba baturage ibyo bavuga ni byo kuko kuri repuburka yambere n’iyakabiri, umujyi wa Nyanza wabaye nk’uwibagirana n’izina rivaho, aho ryongeye kugaruka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Ntazinda avuga kandi ko hakwiye gushimirwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umujyi wa Nyanza, ndetse kuri ubu hakaba hari n’imishinga yashyizwe ahagaragara izatuma uyu mujyi uzamuka mu mwiza no mu bukungu.
Aragira ati: “Icyo nabanza kuvuga ni ugushima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye gutuma Nyanza ibaho. Rero uyu munsi dufite imishinga igera kuri itandatu twamaze gutunganya ndetse imwe inyigo zararangiye ku buryo n’ishyirwa mu bikorwa Nyanza izazamuka.”
Akomeza agira ati: “Iyo mishanga rero irimo umushinga wa Stade Olempike ya Nyanza, Umudugudu wa Nyanza ushingiye ku Muco (Nyanza Cultural Village), Kwagura Inzu Ndamurage yo mu Rukari, Gare y’Umujyi wa Nyanza, Isoko rya kijyambere rya Nyanza hamwe na Amacumbi aciriritse, aho twiteze ko iyi mishanga minini niramuka ishyizwe mu bikorwa nizazamura umujyi wa Nyanza”.
Umujyi wa Nyanza wagizwe izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco, ukuba usurwa na ba mukerarugendo basaga 75,000 ku mwaka.
Biteganywa ko imishinga y’ibikorwa remezo igaragara mu igenamigambi ryo kuzamura iterambere ry’uyu mujyi, izatwara akayabo ka miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
