Musanze: Kwizigamira 1 200 buri kwezi bibagoboka mu itangira ry’amashuri

Abagore bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe, bakorera mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bishimira ko amafaranga y’u Rwanda 1 200 bizigamira buri cyumweru abagoboka mu gihe cy’itangira ry’amashuri aho abandi babyeyi baba bagowe n’ibyo bihe.
Aba bagore bavuga ko batangiye kwishyira hamwe bagamije kuboha ibirago, ariko ngo uko iminsi yashize basanze ari ngombwa ko bajya bizigamira amafaranga, azajya abagoboka mu bijyanye no kurihira abana babo amashuri.
Umuyobozi w’Abishyizehamwe Nyiranziza Leonie, yavuze ko igitekerezo cyabajemo mu mwaka wa 2018.
Yagize ati: “Twatangiye tuboha imikeka ubundi tugahinga, mu mafaranga buri mugore yabonaga yajyaga ayamarira mu tuntu nkenerwa two mu rugo, dusanga abagabo bacu (ku babafite) bagorwa bagahora mu myenda idashira. Ni bwo tukimara kubona ko bidutera ibibazo, twiyemeje ko buri wese azajya yiziganira amaranga 1 200 buri kwezi aya rero ni yo tuzigama, mu gihe amasomo cyane mu mpera z’umwaka tukagabana ugasanga kubera ko tugenda tuguzamo inyungu iba yazamuye ubwizigame tukayaha umwana akajya ku ishuri.”
Mukanoheri Helene na we ashimangira ko kwibumbira muri Koperative Abishyizehamwe byatumye abana be biga neza.
Yagize ati: “Najyaga ngira ikibazo cyo kujya kuguza amafaranga y’ishuri mu bihe by’itangira ry’abanyeshuri nkishora muri banki lamberi ku buryo iyo nafataga inguzanyo y’ibihumbi 20 nishyuraga agera ku bihumbi 60. None agasanduku twashyizeho ka buri cyumweru katurwanaho kandi icyiza cyabyo ntabwo buri wese ariko aba ayakeneye muri ibyo bihe kuko hari ubwo tuyayafata abayakeneye ari bake tukazayungukira.”
Niyoyita Phocas avuga ko kuba aba bagore baratangije umushinga wo kuzigamira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ngo byatanze isura nziza maze bamwe mu bagabo nabo bahitamo kwitabirira iki gikorwa cy’iterambere.
Yagize ati: “Aba bagore batubereye intangarugero, twebwe twavaga guca inshuro ayo dukuyemo tukayashora mu tubari, mu bihe by’itangira ry’amashuri tukajya muri banki Lamberi. Nyamara aho twabegereye tukinjira muri koperative yabo 1 200 cya buri cyumweru kiduha umutuzo ku bijyanye n’amafaranga n’ibikoresho by’umunyeshuri. Ubwisungane nk’ubu ni bwiza cyane kuko kuri ubu iyi koperative yacu ifite na konti muri SACCO Kinigi.”
Koperative Abishyizehamwe yatangiye mu mwaka wa 2018 ihereye ku mafaranga 1 200 itangirana n’abanyamuryango 50 ubu bakaba bamaze kugera ku 107.
Bavuga ko kuri konti yabo ubu hatabura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2 buri mwaka, kandi kwibumbira hamwe byatumye buri wese amenya agaciro ko gukorana n’ibigo by’ishoramari aho buri munyamuryango afite konti muri SACCO ya Kinigi.