Banki y’Isi yageneye u Rwanda miliyari 271 Frw zifasha urubyiruko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 11, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 271 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika) yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rusaga 200 000, kubona akazi.

Ni muri gahunda yo guha urubyiruko ubumenyi bukenewe mu iterambere no kurwubakira ubushobozi yiswe (PSGYE).

Ni inkunga yatanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere (IDA) rifite intego yo kongera umubare w’urubyiruko ruhabwa akazi no kubakira ubushobozi inzego hagamije guteza imbere imitangire ya servisi zishingiye ku bumenyi bugana ku iterembere.

Iyo gahunda by’umwihariko izongera amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko kandi inarwongere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Mu bizakorwa muri iyo gahunda harimo kwigisha urubyiruko amasomo, kubaha akazi n’amahugurwa gusa ahubwo hibandwa ku kubigisha ibifite ireme kandi bikenewe ku isoko ry’umurimo, birimo imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), gushyirirwaho amasomo atandukanye yo ku rwego rwa kaminuza, no kubakira ubushobozi inzego z’imiyoborere mu guteza imbere  iyo sisitemu y’imyigishirize mu Rwanda.

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Sahr Kpundeh, ati: “Iyi gahunda izaha urubyiruko amahugurwa y’igihe gito ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Abakozi basanzwe mu kazi mu bigo bito n’ibiciriritse bazafashwa gukarishya ubumenyi kugira ngo batange umusaruro kurushaho.”

Banki y’Isi kandi izaha inguzanyo abanyeshuri b’urubyiruko bahugurwa by’igihe gito, n’inabacumbikira mu gihe barimo kwiga kugira ngo babashe kubona ubumenyi buhagije nta kibarogoya.

Ab’igitsina gore by’umwahariko, bazahabwa ubumenyi bufite ireme kandi bigishwe imyuga y’igihe gito kandi no kwiga muri kaminuza zitandukanye zifasha guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Ruth Charo, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Banki y’Isi, ati: “Kongera ubushobozi ni ingirakamaro ku bukungu bw’u Rwanda, bizamura umusaruro w’abakozi, bihanga imirimo mishya kandi bizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2050, aho rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buringanire ku rwego rw’Isi mu 2035, ndetse rukaba igihugu giteza imbere ku rwego rw’Isi, mu 2050.”

Iyo gahunda yitezweho gufasha Guverinoma y’u Rwanda gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira abantu benshi bashoboye gukora kandi bigatuma rugera ku ntego z’icyerekezo 2050.

Ni gahunda kandi iri mu muryongo w’ubufatanye bw’u Rwanda na Banki y’Isi, bwatangiye mu mushinga watangiye mu mwaka wa 2021 ukazageza mu 2026, ufite intego yo kubakira ubushobozi abakozi n’abashaka akazi no guteza imbere urwego rw’abikorera.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 11, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Ntirivamunda Laurent says:
Nzeri 18, 2024 at 8:52 am

Twifuza ko abarezi bigisha mumashuli ya tvet barya bahabwa amahugurwa ku girango bongererwe ubushobozi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE