Icyuzi cyarakamye abatuye Umujyi wa Muhanga babura amazi

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, bavuga ko kubera icyuzi cya Kabgayi uruganda rw’amazi rwa Gihuma rwakuragamo amazi cyakamye, cyatumye babura amazi meza aho hari n’abamara icyumweru cyose batayafite.
Abaturage bavuga ko ikama ry’icyo cyuze rishingiye ku kuba imvura idaheruka kugwa, ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko icyo atari cyo kibazo kuko uruganda rwa Gihuma rutakibasha guhaza abaturage b’uyu mujyi biyongereye.
Byukusenge Ejide wo mu Murenge wa Shyogwe, nk’umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Muhanga, avuga ko yagize ubwoba ageze ku cyuzi cya Kabgayi agasanga cyarakamye.
Basanzwe bazi ko ari ho amazi meza bakoresha aturuka nyuma ypo gutunganywa n’uruganda rw’amazi rwa Gihuma. Avuga ko ikama ry’amazi rituma atabasha kugera ku itiyo riyageza mu ruganda
Ati: ” Rero ubu hari igihe tumara icyumweru kirenga nta mazi tubonye mu isaranganywa ryashyizweho. Ariko icyanteye ubwoba n’igihe nari ngeze ku cyuzi cya Kabgayi mbonye uburyo cyakamye, itiyo ijyana amazi mu ruganda rwa gihuma iri hejuru, ndavuga nti dukeneye imvura kugira ngo nibura amazi aboneke mu mujyi wacu.”
Nshizirungu Ezekiel utuye mu Mudugudu wa Biti, Akagali ka Kagitarama, Umurenge wa Nyamabuye ugize igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga, na we avuga ko hakenewe imvura kugira ngo amazi aboneke kuko na we yabonye ko ikama ry’icyuzi cya Kabgayi ryatumye ingano y’amazi igabanuka.
Ati: “Ubwo twari turi muri siporo yo ku Cyumweru twanyuze ku cyuzi cya Kabgayi, mbonye uburyo cyakamye, mpita numva impamvu mu Mudugudu tutajya tubona amazi, ku buryo nibura imvura iguye ingano yamazi ikazamuka ikagera ku itiyo iyajyana mu ruganda rwa Gihuma ruyatunganya bishoboka ko twabona amazi.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi mu Mujyi wa Muhanga kitari ku kuboneka kw’imvura, ahubwo gitegerejwe ku ruganda rw’amazi ruzubakwa ku isoko ya Kagaga.
Yashimangiye ko n’ubusanzwe uruganda rwa Gihuma rutagihaza abatuye uyu Mujyi wa Muhanga kubera ko bariyongereye.
Ati: “Kubera uburyo abatuye umujyi wa Muhanga biyongereye cyane uruganda rw’ amazi rwa Gihuma ku buryo rutakibasha kubahaza. Igisubizo kirambye cy’amazi muri uyu mujyi wacu, gitegerejwe ku uruganda rw’amazi rugiye kubakwa ku isoko ya Kagaga mu minsi iri imbere ku bufatanye na WASAC. Rero nubwo imvura yagwa si cyo gisubizo kirambye ku kibazo cy’amazi mu mujyi wa Muhanga.”
Meya Kayitare akomeza avuga ko inyigo yo kubaka urwo ruganda rw’amazi ku isoko ya Kagaga, iri gukorwa ku ubufatanye n’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), ku buryuo nimara kurangira izahita ishyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere bwizeye ko ikibazo cy’amazi make mu Mujyi wa Muhanga kizahita gishyirwaho akadomo ubwo uru ruganda ruzaba rwamaze kurangira.


