Impamvu umuhanda wa Kamonyi winjira muri Kigali urambye mu icuraburindi

Abakunda gukoresha umuhanda Kigali-Muhanga bekereza cyangwa bava mu Ntara y’Amajyepfo babangamiwe n’uburyo iyo bakiva mu Mujyi wa Kigali mu masaha y’ijoro binjira muri Kamonyi cyangwa bava i Muhanga baba bameze nk’abageze mu kindi gihugu kubera icuraburindi mu muhanda.
Umuhanda munini unyura mu Karere ka Kamonyi ni wo wonyine rukumbi udacaniwe mu muhanda Kigali-Muhanga-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi.
Ahadacaniwe ni urugendo rumara iminota irenga 40 ariko rugoye abashoferi n’abagenzi ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukaba buvuga ko bashonje bahishiwe kubera ko ibigaragara nk’ibibakomereye bizaba byatangiye kubonerwa igisubizo mu mezi makeya ari imbere.
Ahari amatara na yo yakamo amake ni ku muhanda wa metero zirenga 500 uvuye ku Kiraro cya Nyabarongo ukagera ku Ruyenzi, ukongera ukava ku Biro by’Akarere ka Kamonyi ukagera ahitwa ku Masuka.
Abakoresha kensi umuhanda werekeza mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko iki kibazo kimaze igihe kirekire ariko batumva uburyo Akarere ka Kamonyi kari mu marembo y’Umujyi wa Kigali ari ko kadacaniye.
Umwe mu bagenzi yagize ati: “Iki kibazo kimaze igihe kirekire, ariko twayobewe impamvu umuhanda udacanirwa kandi uri mu marembo y’Umujyi wa Kigali.”
Mugenzi we bari mu modoka imwe iva mu Karere ka Nyanza, yagize ati: “Ukirenga mu rugabano rw’Akarere ka Muhanga, wongera kubona umuhanda ucaniwe ukimara kurenga ikiraro cya Nyabarongo winjira mu Karere ka Nyarugenge. Muzatubarize uko byagenze kugira ngo uyu muhanda ube umaze igihe kinini udacaniwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere, yahamirije Imvaho Nshya ko kuba uyu muhanda uri mu icuraburindi atari uburangare ahubwo byatewe n’umushinga w’Igihugu wo kwagura umuhanda Kigali-Muhanga uzajyana no kuwucanira wose.
Yahamirije Imvaho Nshya ko ibikoresho byifashishwa mu kuwucanira byari byamaze kugurwa ubwo Leta yatangazaga umushinga mugari wo kwagura uyu muhanda uri mu ikeneye kuba intangarugero kuko ari yo marembo y’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Gucanira uriya muhanda bizagendana no kwagura umuhanda Kigali-Muhanga; byari bigiye no gutangira ibikoresho byaje kugira ngo hacanirwe, ariko bigaragara ko umuhanda ugiye kwagurwa, biza kugaragara ko umuhanda ugomba kubanza kwagurwa bakabona kuwucanira. Umushinga wo kwagura umuhanda rero ntiwari kubanzirizwa n’umushinga wo gushyiraho amatara. Ni umushinga w’Igihugu wo kwagura uyu muhanda munini.”
Dr. Nahayo yagaragaje ko uretse gucanira uyu muhanda, hari n’indi mishinga y’iterambere iteganyijwe kuri uriya muhanda yabaye ihagaritswe by’agateganyo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) butangaza ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangira muri Nyakanga 2025.
Biteganyijwe ko muri iyi mirimo hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2.
Umuhanda wa Kigali-Muhanga wubatswe bwa mbere mu 1999/2000 ugiye kuvugururwa no kwagurwa nyuma y’imyaka isaga 25 ukoreshwa, ari na wo uwa Kamonyi ubarizwamo.
Uyu muhanda numara kuzura witezweho kuzakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka uwugaragaramo nk’uko bishimangirwa n’abayobozi b’ibinyabiziga bawukoresha.
Biteganyijwe ko iyi mirimo izakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice kugeza mu mwaka wa 2028, ukazatwara miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 134 z’amafaranga y’u Rwanda.





Amafoto: Niyonkuru Jean de Dieu