Ellen DeGeneres agiye guhagarika ibikorwa byatumaga yamamara

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyamerika ukina filime akaba anakora ikiganiro gica kuri televiziyo Ellen DeGeneres, yatangaje ko nyuma ya filime ze ndetse n’ibitaramo bizaca kuri Netflix, azahagarika ibikorwa bimugira icyamamare.

Uyu mukinnyi w’imyaka 66 yabitangarije mu gitaramo yise Ellen’s Last Stand… Up cyabeyereye mu kigo cya Luther Burbank gishinzwe ibijyanye n’ubuhanzi mu gace ka  Santa Rosa, ahita avuga ko mu bihe bya vuba azaba yahagaritse ibikorwa bifite aho bihuriye no kwamamara. 

Ati: “Ubu ni bwo bwanyuma mu giye kundeba, nyuma ya filime zanjye za Netflix, nzahita mpagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubwamamare.”

Ubwo umwe mu bafana be yari amusabye ko yababwira kuri filime yanditse ya katuni ( Cartoon) yitwa Finding Nemo, atazuyaje Ellen yasubije ati : “Oya, ngiye gusezera, ubyibuke sinshaka kubisubiramo.”

Agaruka ku birego by’imyitwarire idahwitse yakunze kugaragara mu igitaramo cye yateguraga cyitwa Ellen DeGeneres Show, Ellen yasabye imbabazi.

Ati: “Kubijyanye n’imyitwarire idahwitse yakunze kugaragara mu gitaramo nateguraga ni ukuri nsabye imbabazi, kera ni bwo niyumvishaga ko ibyo abantu bamvugaho byose ntacyo bintwaye, ariko naje gusanga narashukwaga n’ubwamamare. Nari mfite umutima ukomeye kandi numva ko ndi umugore wihagije ukomeye, ufite byose mu byo nkeneye.” 

Ibitaramo bya Ellen DeGeneres Show byakunze gushinjwa ibyaha bitandukanye byagaragaye muri raporo zitandukanye zagaragaje ko ibyo bitaramo byaranzwe n’ibirimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubusambanyi ndetse n’iterabwoba.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE