Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2%, atsinze Marine Le Pen wagize amajwi 41.8% nk’uko bigaragara mu ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’abatoye kuri iki cyumweru taliki ya 24 Mata 2022.

Abatora mu Bufaransa kuri iyi nshuro bitabiriye itora ku gipimo cya 28%, igipimo cyiyongereye ugereranyije na 25% mu matora aheruka mu mwaka wa 2017.

Abashyigikiye Macron w’imyaka 44 bari bakoraniye mu busitani buri hafi ya Tour d’Eiffel i Paris bahise batera hejuru mu byishimo.

Baririmbaga bagira bati: “Macron, President” mbere gato na nyuma y’uko atangajwe nk’ugiye kuyobora u Bufaransa muri manda y’indi myaka itanu.

Marine Le Pen w’imyaka 53, utsinzwe ku nshuro ya gatatu amatora ya Perezida, yabwiye abamushyigikiye ko nubwo atsinzwe urugamba rutarangiye kandi ko bageze ku musaruro w’amateka.

Ku majwi ya Le Pen hiyongereyeho amanota 8 ugereranyije n’amanota yagize mu matora ya 2017, icyo gihe na bwo akaba yarigaranzuwe na Macron bari bahanganye.

Yanenze Perezida Macron gukoresha inzira z’amanyanga mu kwiyamamaza, ashimira abantu by’umwihariko bo mu byaro no hanze y’u Bufaransa, bakomeje kumunambaho.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE