Perezida Museveni yongeye kwihaniza abagikora ubutinganyi muri Uganda

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Uganada Yoweri Kaguta Museveni, yihanangirije abakomeje gushaka gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, avuga ko iyi ari ingingo igihugu cye kidashobora kwihanganira.

Ibi yabitangaje mu muhango n’amasegesho yo gusabira abahowe Imana bo muri Uganda wabaye ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 mu gace ka Namugongo, aho batwikiwe.

Mubutumwa Perezida Museveni yageneye abitabiriye uyu muhango yihanangiriza abandi bantu bashaka gukongeza imyemerere y’abaryamana bahuje ibitsina, muri Uganda.

Ati “Uyu munsi Uganda ni ubutaka bw’abahowe Imana cyangwa se imyemerere yabo, abo bantu bo hanze bavuga ku kintu cy’abaryamana bahuje ibitsina, ntabwo bazi ko Uganda ari ubutaka bw’abantu bemeye kwicwa kubera imyemerere yabo. Niba ushaka gukina wabikora, ariko ntabwo uzishimira ingaruka zabyo.”

Iri jambo rya Museveni rije nyuma y’igihe bimwe mu bihugu by’amahanga bitangiye gufatira igihugu cye ibihano kubera itegeko iki gihugu cyatoye rihana ubutinganyi.

Iri tegeko rigena ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi n’ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE