Abakoraga mu Bitaro bya Ruhengeri basabwe kuranga ahiciwe Abatutsi muri Jenoside

Ibitaro bya Ruhengeri bivugwaho kuba byarakiriye inkomere z’Abatutsi babaga bamaze gukorerwa ihohoterwa cyangwa abarwayi babaga bafite ubundi burwayi busanzwe, ariko irengero ry’uko bishwe n’aho bagiye bajugunywa rikaba ritaramenyekana.
Impungenge ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizwe ubwiru zakomojweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abakozi n’abarwayi biciwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze by’umwihariko, bagaragaje uburyo bashengurwa no kuba nta makuru y’abiciwe muri ibi bitaro kandi hari bamwe mu bahakoraga bakiriho.
Nyiraneza Justine, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko hari benshi bo mu muryango we baguye muri ibyo bitaro bahazanywe n’ingabo zahoze ari iza Habyarimana n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.
Yavuze ko ashengurwa no kuba imyaka 30 ishize bamwe mu bahakoraga baranangiye, bakomeza guhisha amakuru y’aho imibiri y’abavandimwe be yajugunywe kandi ikwiriye gushyingurwa mu cyubahiro bakajya bibukwa barasubijwe agaciro bambuwe.
Yagize ati: “Ndinginga nkomeje nsaba bamwe mu bakozi bakoraga hano kuri ibi bitaro kuduha amakuru y’abacu biciwe hano. Baje bakomerekejwe, baza hano gushaka ubuzima ariko byarangiye bahiciwe. Numvise ko abakozi ba hano babatwaraga ku ngorofani babajyana muri morgue kugeza ubu twarahebye.”

Akomeza agira ati: “Bavandimwe ko twemeye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, tukaba twaratanze imbabazi namwe nimutubabarire mbasabye imbazi, mumbabarire mumbwire aho abavandimwe banjye baba barajugunywe tubashyingure mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri DR Philibert Muhire, avuga ko bibabaje kuba abagombaga gusigasira ubuzima bwa muntu ari bo barenze bakabwambura abaje babagana ngo bavurwe.
Yavuze ko ibyabaye bidakwiye gusubira ukundi nubwo bisiga isomo rikomeye by’umwihariko ku bakora mu rwego rw’ubuzima uyu munsi.
Yagize ati: “Twumva y’uko dufite inshingano ikomeye cyane noneho yo kurengera ubuzima bw’abantu, ntabwo rero dushobora ku burengera dufite amacakubiri. Ntabwo dushobora kuburengera tukiri mu nzira z’amoko, mbese ikintu cyose gishobora gutandukanya abantu. Ndasaba abakozi b’amavuriro, abaganga ko bagombye kumva ko icyo dushinzwe ari ugutanga ubuzima ariko bisaba kuba dufite umutima muzima.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko avuga ko barimo gushaka uburyo uburyo bwabafasha mu kubona amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi biciwe muri ibi bitaro yajugunywe kimwe n’abiciwe ku bigo nderabuzima bikorana na byo.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 30 ntibikwiye ko amakuru y’abazize Jenoside bari muri ibi bitaro yaba agihishwe. Kuri ubu rero twe nk’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’Ibitaro bya Ruhengeri, tugiye kuganira kugira ngo abari abakozi hano, abari abaganga ndetse n’abandi bose baba bazi amakuru y’ahajugunywe imibiri tuzahure twibukiranye kugira ngo iyo mibiri ibashe kuboneka ishyingurwe mu cyubahiro.”
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, horojwe inka imiryango ibiri mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiyubaka no gushimangira ubudaheranwa mu Banyarwanda.

