Musanze: Muri GS. Gatovu barinubira amasaha yo kwiga ashirira mu gikoni

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa  rwa Gatovu (GS Gatovu) babangamiwe n’amasaha y’amasomo ya nyuma ya saa sita ashirira mu gikoni no mu ruriro kubera umwanya munini kurya bimara.

Abo banyeshuri bavuga ko umwanya munini bamara barya bakiga amasaha make nyuma ya saa sita uterwa n’uko bafite za “muvero” nkeya ugereranyije n’umubari w’abanyeshuri bahiga barenga 1000.

Urwunge rw’amashuri rwa Gatovu ruherereye mu murenge wa Gataraga, abanyeshuri basaga igihumbi bakaba bagaburirwa ibyo kurya byatetswe muri muvero ebyiri gusa.

Nkundimana Aimable, umwe mu ahiga,  yagize ati: “Twebwe iyo tutize neza mbere ya sasita ngo nibura amasomo tuyageze kure ntabwo tuba twizeye ko hari andi masomo twongera kwiga bitewe ni uko mu gikoni hariya harimo ikibazo kandi kimaze igihe.”

Yavuze ko abanyeshuri batangira kwarurirwa saa saba kubera ko abashinzwe kubatekera basabwa guteka inkono nyinshi kugira ngo haboneke amafunguro ari bukwire abo banyeshuri.

Ati: Hano ku bijyanye no kubahiriza amasaha yo mu gikoni byaranabiranye. Abanyeshuri basaga 1000, ukabatekera muri muvero 2 gusa nazo zingana urwara? Ubuyobozi turabusaba kwita kuri iki kibazo.”

Ujeneza   Alice we avuga ko kuba muvero ari nke kandi ntoya, hari ubwo badahaga akaba akeka ko igihe bahawe ibyo kurya bike cyane biba byatewe n’uko ababatekera bahisemo guteka inshuro imwe gusa.

Yagize ati: “Hari ubwo mbere twasaga n’abasamura tukarya ntiduhage, ariko twaje kumenya ko ikigo cyacu ari kimwe mu bifite abanyeshuri benshi ariko nta bikoresho byo mu gikoni birimo…

Hari ubwo turya dukerewe ariko hari ubwo tudahaga n’amasaha make na yo tukayamara mu ishuri twayura, abandi basinzira. Twifuza ko Umuyobozi w’ishuri iki kibazo akigeza ku nzego bireba”

Rwamuhizi Theophile, Umuyobozi wa GS Gatovu, avuga ko iki kibazo kibakomereye cyane ku buryo ku bijyanye n’amafunguro ya sa sita bibasaba guteka inshuro ebyiri, bigatera abakozi umunaniro no kuba  bakwinubira akazi.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cya muvero zo gutekamo, ubundi twahawe 2 na zo ntoya icyo gihe twari tugifite abanyeshuri 600, ariko uko imyaka igenda ishira n’abanyeshuri bagenda biyongera. Ubu rero muvero dufite nta bushobozi zifite bwo kuba zatekera abanyeshuri 1000, twifuza rero ko twahabwa izindi.”

Rwamuhizi yongeraho ko kuba bateka inshuro ebyiri mbere ya sita bigira ingaruka ku bakozi bo mu gikoni n’abanyeshuri.

Yagize ati: “Ku bakozi bo mu gikoni birumvika bavunika cyane tekereza guteka ugahisha ukongera guteka na bwo mu gihe kimwe, kandi bakora ibyo tutumvikanye mu masezerano kuko niba  yemerewe guteka rimwe ku munsi we ateka kabiri urumva aravunika.”

Yemeje ko amasaha yo kwiga bayafatamo kubera ko abatetsi bahisha bakongera guteka, hakajyaho no kwarura ibyo bahishije ugasanga bibaye umutwaro uremereye cyane

Ati: “Niba abatetsi igice cyambere bahisha nka saa yine  bakongera guteka saa sita bakaba bahishije iya kabiri, kujya kwarura bibafata igihe ugasanga nk’amasaha y’ikigoroba twinjiye dukerereweho nk’imonota hejuru ya 30. Ubwo mwarimu na we urumva isomo riba ryarangije amasomo.”

Kugeza ubu GS Gatovu ifite ibyumba 20, abarezi 28, n’abanyeshuri 1011, rikaba ari ishuri ryarafunguye imiryango ku wa 01 Gshyantare 2021.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE