Kimenyi Tito yishimira ko abakoresha Tik-tok batagifatwa nk’imburamukoro

Kimenyi Tito uzwi cyane ku rubuga rwa Tik-tok abakunze kwitwa abatiki-toker yishimira ko sosiyete nyarwanda itagifata abayikoresha nk’imburamukoro, kuko ari ibintu babonera mu bantu bashobora kubakurikira ku munsi.
Aganira na Imvaho Nshya Kimenyi avuga ko hari igihe byabaga bigoye kuko abantu babonaga Tik tok nk’urubuga umuntu yakoresha ngo rugire icyo rumumarira.
Ati: “N’ibintu bishimishije kubona abantu batacyumva ko ari ibintu byo kuba imburamukoro, uyu munsi basigaye babifata nkaho ari ibintu bifatika (Serieux), kuko usanga buri munsi hashobora kuboneka abantu barenga ibihumbi icumi kuri Tik-tok, kandi ari abantu bashya bagiye kuyikoresha ni ibintu bishimishije cyane.”
Ngo kugira ngo akore ibintu bikundwe ndetse nawe amenyekane, bimusaba umwanya kugira ngo abantu bakunde ibintu akora nkuko abisobanura.
Ati: “Byansabye gukoresha imbaraga nyinshi cyane, kuko ntabwo biba byoroshye ko abantu bakunda ibintu ukora, bisaba kubibemeza kuko ngitangira ntabwo nahise menyekana, namenyekanye nyuma, ku bijyanye no gutegura amashusho (video) mpa abantu banjye, hari igihe bimfata umwanya munini mfite igitekerezo ariko kucyubaka bikantwara umwanya kugira ngo abantu baze kubikunda, cyangwa se hakaba hari igitekerezo ngize bigahita byikora rwose bikihuza nta n’umwanya munini nkoze.”
Kuri we ngo abona gukoresha tik-tok ari ibintu byiza, kuko hari aho byamuvanye naho birimo kumwerekeza, akaba afite ibyo amaze kugeraho abikesha gukoresha Tik-tok
Ati “Mbifata nk’ibintu bikomeye, kuko hari aho bimvanye naho birimo kunjyana, hari abantu benshi tumenya bitewe na Tik-tok, hari ibiraka ngenda mbona n’ibindi byinshi.”
Agaruka ku byiyumviro bye byo kuba amaze kugeza abantu bagera ku bihumbi 100 bamukurikira kuri Tik-tok, Kimenyi avuga ko byamushimishije binamuha umukoro wo kwongera imbaraga, agasaba abamufasha bose ko barushaho kwongeramo imbaraga, kugira ngo arusheho kwongera abakunzi.
Kimenyi usanzwe ari umunyeshuri akaba n’umushabitsi, mu gihe kigera ku myaka itatu amaze akoresha Tik-tok, akaba aheruka kuzuza umubare w’abamukurikira kuri urwo rubuga barenga ibihumbi 100.
