Mukwiye kwanga ubagaraguza agati- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye Abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’ u Rwanda kwanga kugaraguzwa agati ahubwo bagapfira ukuri.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, ubwo yinjizaga mu Ngabo z’u Rwanda Abofisiye bashya 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Muri 624 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.
Abo basirikare basoje amasomo yabo bagize icyiciro cya 11 cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako mu Karere ka Bugesera.
Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza.
Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.
Perezida Kagame yasabye Abofisiye gupfa nk’intwari akoresheje urugero rw’umukecuru wavumye abari bagiye kumwica bamubazaga urupfu ari buhitemo gupfa.
Ati: “Usa na wa mukecuru natanzeho urugero ejobundi, abari bamuhagaze hejuru bamubwira guhitamo urupfu ari bupfe icyo yahisemo yarabavumye! yabaciriye mu maso uwo mukecuru ni intwari.”
Yaboneyeho gusaba aba basoje amasomo yabo kwirinda kugaraguzwa agati.
Ati: “Mukwiye kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki mukabirwanya, urupfu Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.
Rwose mbisubiramo kenshi ni umuco dukwiye kugira ntabwo mukora ibyo mwigishijwe gusa mukora n’ibyo umutima n’ubwenge bwanyu bibabwira, kwanga agasusuzuguro kwanga ubugwari, kwanga ububwa mugapfira ukuri.”
Yongeyeho ko amateka mabi yaranze igihugu atazasubira kuko wasangaga umuntu ari buhitemo urupfu ari bupfe. Gusa ko Ingabo z’umwuga mu byo zigishwa n’ibyo zitozwa bitazemerera ko ibyo byasubira kuba mu gihugu.
Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yaboneyeho gusaba n’abandi gutinyuka kujya mu ngabo z’igihugu kuko ari ishema kuri bo.
Yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye yatumye ubuzima bw’Abanyarwanda buhatikirira ndetse ko abahaburiye ubuzima ntaho bari bahuriye n’umwuga wo kurinda igihugu bityo ko abantu bakwiye gutinyuka.
Ati: “Abenshi twabuze ntaho bari bahuriye n’uyu mwuga mvuga wo kwirinda cyangwa kurinda igihugu, ndabivugira kugira ngo abantu banawutinyuke. Uwo mvuga ntabwo urengera igihugu gusa kuko iyo bavuze kurengera igihugu baba bavuze no kukurengera wowe ubwawe naho ubundi kutawujyamo kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima. Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema rikurinda, rikarinda abawe rikarinda n’abandi Banyarwanda bose”.
Yashimiye Abofisiye bato kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo, ashimira ababyeyi babo ndetse n’abatoza babigishije.
Mu banyeshuri basoje bose 624 harimo abakonbwa 51 ndetse na 33 bize mu bindi bihugu.


Bizimana Boniface says:
Mata 15, 2024 at 5:39 pmAbatocyeye muri Kigali bonibenshi nubwo tumenya imirenge abantu baba barahungiyemo tukabivuga ariko bikarangira inzego zibidhinzwe zibenzemo biguru ntege urugero uwishe mama akanamushinyagurira yatirotse gacaca bamukatiye burundu nyuma muri 2017 naje kumenya kwaba muri gikondo yemwe mbona nu number yakoreshaga icyogihe njya kuri cnlg bampa irangizarubanza banandikira. Kicukiro ngo imfashe gushakisha uwo muntu atabwe muriyombi ntibyarangiye bambwiye ngo ninjye gukora ipereteza ryumudugudu abamo nkaho ntabiperetza bahari kdi narimbahaye ibigaraza Aho Ari nabaguze isambuye baraje owe gusinyishayo byose nkabaha amakuru arikose ntibandinganye nkarangira ndambiwe kuko ntagifasha narimbonye yinzego zipererza nizumutekano
Bizimana Boniface says:
Mata 15, 2024 at 5:41 pmAbatocyeye muri Kigali bonibenshi nubwo tumenya imirenge abantu baba barahungiyemo tukabivuga ariko bikarangira inzego zibidhinzwe zibenzemo biguru ntege urugero uwishe mama akanamushinyagurira yatirotse gacaca bamukatiye burundu nyuma muri 2017 naje kumenya kwaba muri gikondo yemwe mbona nu number yakoreshaga icyogihe njya kuri cnlg bampa irangizarubanza banandikira. Kicukiro ngo imfashe gushakisha uwo muntu atabwe muriyombi ntibyarangiye bambwiye ngo ninjye gukora ipereteza ryumudugudu abamo nkaho ntabiperetza bahari kdi narimbahaye ibigaraza Aho Ari nabaguze isambuye baraje owe gusinyishayo byose nkabaha amakuru arikose ntibandinganye nkarangira ndambiwe kuko ntagifasha narimbonye yinzego zipererza nizumutekano