Rubavu: Urubyiruko rw’Abarundi rwishimiye guteza imbere u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urubyiruko rukomoka mu gihugu cy’u Burundi rwagaragaje uburyo rwanyuzwe no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda, rusaba abaturage n’abayobozi b’ibihugu byombi gushyira imbere ubumwe n’umutekano, bakagendera kure ibihembera amacakubiri.

Ni urubyiruko rw’Abarundi bibumbiye mu Muryango ROTARACT wa Rotary Club International, ubwo rwafatanyaga na bagenzi babo bo mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’abo muri Liberia mu gikorwa cyo gufasha abangavu babyariye iwabo mu Karere ka Rubavu.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugerero ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo urwo rubyiruko rwaremeraga abangavu bagera kuri 38 babyariye iwabo rubaha ibikoresho bibafasha mu myuga bigira mu Kigo cy’Urubyiruko cya Rugerero.

Odiley Iradukunda, umwe mu Barundi bibumbiye mu Muryango ROTARACT akaba ari na we uyoboye icyo cyiciro mu Burundi, yashimangiye ko nk’Abarundi batewe ishema no kugira uruhare mu kuzamura umwangavu wabyariye iwabo mu Rwanda.

Agira ati: “Muri Rotary dufite uburyo bwo kubonera ubufasha aho dutuye, twaje kunoza umubano no guhuza ubumwe nk’abatuye mu bihugu bitandukaye. Twishimiye kuba twarenze imbibi za Politiki ibihugu byacu birimo tukanoza umubano n’ubufatanye nk’abakiri bato.”

Ku bijyanye n’umwuka wa Politiki utari mwiza hagati y’ibihugu by’abaturanyi bifitanye umubano ukomeye w’amateka, Iradukunda yavuze ko bifite ingaruka zikomeye ku baturage kuko nyuma yo gufunga imipaka usanga abaturage binubana.

Yasabye ubuyobozi gushyira imbere gahunda zimakaza ubumwe n’ubushuti ati: “Ndabasaba gushyira imbere ubumwe, ubushuti no kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu bihugu byombi yateza imbere abaturage.”

Nanone kandi yasabye abayobozi gushyira imbere umutekano, kureka gufunga imipaka, bakagana ibiganiro.

Uru rubyiruko rwakoze icyo gikorwa ngarukamwaka binyuze mu mushinga REACT ubahuze bose buri mwaka bagamije gukora ibikorwa by’urukundo.

Mihigo Felix uhagarariye ROTARACT mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo kubona ko i Rubavu hari ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri abangavu, basanga bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo babafashe kwiteza imbere mu buryo bw’amikoro nyuma y’ubumenyi babonye mu myuga.

Mu bikoresho bahawe harimo imashini zo kudoda, ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi n’ibindi

Yagize ati: “Umwana w’umwangavu watewe inda agira ingaruka nyinshi, ubuzima bukaba bubi cyane. Twafashe umwanzuro wo kuza hano i Rubavu kugira tubafashe kwigira, basanzwe biga imyuga ariko batugaragarije ko nta bikoresho bihagije bari bafite. Nibiga umwuga neza abana babo bazabaho neza nabo ubuzima buhinduke. Turabasaba gukoresha neza amahirwe bahawe.”

Umuhoza Francine, umwe mu bakobwa babyariye iwabo ku myaka 17, yashimye inkunga yahawe kuko igiye kubafasha kwiteza imbere.

Yakomeje agira ati: “Mfite inzozi ko nindangiza kwiga nzatangira gukora nkibeshaho neza n’umwana wanjye mu minsi iri mbere. Twagorwaga no kubona ibikoresho byo kwigiraho ariko ubu tugiye gukarishhya umwuga, dushima abatuzirikanye.”

Pasitoro Ndolimana Emmanuel, Umuyobozi w’Itorero ry’Ababatisita Paruwasi ya  Rugerero akaba na Perezida wa Kivu Rotary Club ikorera mu Karere ka Rubavu, yashimiye uru rubyuruko rwaje kunganira ibyo bakuru babo bari gukora.

Avuga ko mu myaka ibiri bakoze ibikorwa birimo kubungabunga ibidukikije muri Rubavu, batanze miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda bagoboka abahuye n’ibiza ndetse bamaze gukora umushinga  wa miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda wo kuhira imyaka y’abaturage mu masangano ya Rubavu na Rutsiro.

Ati:”Uru rubyuruko rwatwunganiye mu bikorwa turimo bihindura ubuzima bw’abaturage. Tumaze iminsi dukora byinshi binakomeje aho tugiye gufasha abanyeshuri kubona ibitabo, muri gahunda yo kunoza imirire n’ibindi dushimira Umuryango n’abanyamuryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, na we yashimiye ibikorwa by’uru rubyiruko ndetse n’umusanzu ntagereranywa Rotary Club ikomeje gutanga mu guhindura imibereho n’iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Rubavu n’igihugu muri rusange.

Ati: “Bamaze gukora ibikorwa byinshi dushima, iyo urebye usanga biva mu byo binjije bakigomwa ngo abaturage bacu bahindurirwe ubuzima. Twabijeje gukomeza gukorana neza, kandi hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa Rotary tugiye kugirana ibiganiro bizavamo imishinga irambye.”

Kugeza ubu urubyiruko rugera kuri 200 ni rwo rubarizwa mu matsinda arindwi ya ROTARACT mu Rwanda.

Urwafashije abangavu babyariye iwabo muri Rubavu rurimo urwiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli (UTB) ishami rya Rubavu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE