Nyanza: Abivuriza i Gatagara n’abahatuye barishimira umuhanda barimo kubakirwa

Abaturage batuye mu Murenge wa Mukingo mu Kagali ka Gatagara mu Karere ka Nyanza n’abagana ibitaro bya Gatagara baravuga ko bashimishijwe n’iyubakwa ry’umuhanda ugana kuri ibi bitaro wari warangiritse waracukunyutsemo ibinogo bikagora abajya kwivurizayo.
Mu Kiganiro bamwe muri bo bahaye Imvaho Nshya bavuga ko uyu muhanda uje kubafasha kugera mu ngendo zigana kuri ibi bitaro naho abahatuye bakemeza ko n’agaciro kaho kazamutse.
Kagire Jean Marie avuga ko uyu muhanda wari mubi urimo ibinogo byinshi byagoraga abawukoresha.
Yagize ati: “Uyu muhanda wari warangiritse cyane waracukunyutsemo ibinogo ukagora abawukoresha akenshi biganjemo abajyaga kwivuriza i Gatagara, ni bo bazi imvune bahuraga na zo.”
Kayinamura Straton avuga ko asanzwe avuriza umwana we ku bitaro by’abantu bafite ubumuga ashimira ubuyobozi bwabonye ko bugomba kubaruhura ibinogo byari byuzuye muri uwo muhanda.
Ati: “Uyu muhanda wari mubi cyane kuko nkanjye mfite umwana ufite ubumuga nkamusunika mu igare rye ariko nibura buri cyumweru mujyana ku bitaro bya Gatagara kumuvuza. Turashimira ubuyobozi bwacu bwabonye ko iki gice gikwiye guhabwa umuhanda mwiza wa kaburimbo tukaruhuka ibinogo byari byaracukunyutse bikica uyu muhanda”.
Gahongayire Mediatrice avuga ko bishimishije kubona Leta ibona ko uyu muhanda wari warangiritse ikawukora kugira ngo ingendo zijyayo n’izivayo zoroshywe.
Yagize ati: “Turishimye cyane kandi tugashimira Leta yacu uburyo idufasha ikaduha uyu muhanda, ikadukiza uwangiritse twagorwaga no kujyayo no kuvayo byabaga bigiye koroha abahagenda bahagabe neza”.

Harelimana Dieu Merci avuga ko bishimishije kubona uyu muhanda wubakwa kuko wagoraga abantu ndetse n’abavandimwe babasuraga bafite imodoka hari igihe zabapfiragaho mu binogo byari byaracukunyutse,ariko n’agaciro k’ubutaka katangiye kuzamuka.
Ati: “Nka twe dutuye hano hari abavandimwe bacu bagorwaga no kudusura kuko hari abazanaga imodoka zikabapfiraho mu binogo byari byaracukunyutse.
Iyubakwa ry’umuhanda riratuma abantu bagana hano babikunze ndetse kuva batangira kuwubaka n’agaciro k’ubutaka n’ubukode bw’amazu bwarazamutse bivuze ko n’abashoramari batangiye kuhagana baza kuhagura ibibanza ndetse no kuhakorera ubucuruzi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Kayigi Ange Claude avuga ko uyu muhanda urimo kubakwa ugeze ku kigero cya 70% ukazafasha abajya kwivuriza mu bitaro bya Gatagara bagorwaga n’imiterere yawo kubera ko wari warangiritse cyane, ndetse ugasanga ugora abanyantege nkeya bagendera ku magare y’abantu bafite ubumuga.
Yagize ati: “Uyu muhanda wishimiwe natwe ndetse n’abahatuye n’abahakoreshaga kuko hari harangiritse cyane hakagora cyane abanyantege nkeya kubera imiterere y’uyu muhanda wari warangiritse ukunze gukoreshwa n’abahatuye ndetse n’abajya kwivuriza ku bitaro by’abantu bafite ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo”.
Akomeza avuga ko kuva uyu muhanda watangira kubakwa abashoramari batangiye kuhagana bashaka kuhakorera ibikorwa byabo harimo no kuhashora imari ,turasaba abaturage kuzawukoresha neza no kwirinda kwangiza ibikorwa remezo bizaba biwushamikiyeho bazahabwa ahubwo bakabirinda.
Uyu muhanda wagombaga kubakwa ukarangira muri Werurwe 2024 ariko kubera bimwe mu bikorwa byo kwimura bimwe mu bikorwa remezo birimo amazi n’insinga za Interineti bigasaba no gutumiza ibindi bikoresho hanze y’Igihugu byatumye haziyongeraho igihe kitazaba kinini nkuko abarimo kuwubaka babwiye Imvaho Nshya.
Uwo muhanda ufite ibilometero bisaga bibiri ukazuzura utwaye asaga miliyari 1.200.000.000 z’amafaranga y’U Rwanda, ukazaba ari kabirimbo yo ku rwego rwa kabiri izwi nka Cheapseal.

