Muhanga: Imyaka 10 irashize ‘Abahebyi’ bacukura amabuye bangije umuyoboro w’amazi

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Kagali ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye baravuga ko hashize imyaka isaga 10 nta kirakorwa ngo hasanwe isoko y’amazi yavaga mu musozi wa Mushubati ajya mu mujyi wa Muhanga yangijwe n’abahebyi bacukura amabuye y’agaciro.

Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya baravuga ko aya mazi yangijwe n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’Agaciro bukorerwa ku musozi wa Mushubati uhuza Imirenge 3 harimo Nyamabuye, Muhanga na Nyarusange.

Mukangenzi Domitilla yabwiye Imvaho ko hashize imyaka myinshi hanginjwe iyi soko kandi uko ubuyobozi bwagiye busimburana ntacyo bwigeze bubikoraho ngo hasanwe bongere kubona amazi none n’ibigega byazanye umusaka.

Yagize ati: “Aha hantu habaga amazi menshi cyane kubera amasoko yari yarakozwe azana amazi kandi ubuyobozi burabizi uko bwagiye busimburana nta kintu bigeze bayakoraho kandi hari ibigega byayo byagakoreshejwe ariko byajemo umusaka pe”.

Habineza Alphonse avuga ko aya mazi yangijwe n’ubucukuzi kubera ibihazi byahangije byishakira amabuye y’agaciro nyamara   n’ibitembo byayagezaga mu bigega biranatabururwa ariko hano hantu hakozwe hava amazi menshi.

Ati: “Aya mazi twari twarayahawe n’umuzungu kera ariko abantu bacukura amabuye y’agaciro ni bo bayangije ndetse bagera naho bataburura bimwe mu bitembo byayazanaga ku kigega ariko bishobotse bakahakora hava amazi menshi yafasha umujyi wacu ntihabe abantu bavoma ibinamba kandi batuye mu mujyi”.

Munyampundu Sylvestre avuga ko ayo mazi bari barayahawe n’umuzungu witwa   Denebourg nyuma amatiyo agacibwa n’abahebyi, agasaba ko bakonera gutunganyirizwa iyo soko bakongera kubona amazi meza.

Yagize ati: “Hano muri Mushubati habaga amasoko 2 yazanaga amazi muri iki kigega kuko hari harahujwe isoko ya Nyakabingo na Nyarubungo ari nayo aba bahebyi baciye kandi nkuko wabibonye ibigega byapfuye ubusa, niba byashoboka nibongere bakore aya masoko yombi ahurizwe mu kigega twongere tubone amazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko amazi akoreshwa mu mujyi wa Muhanga yabaye make akongeraho ko hatekerejwe gukura isayo mu cyuzi karemano cya Rugeramigozi ariko harimo gutekerezwa ikindi gisubizo.

Yagize ati: “Ni byo dufite ikibazo cy’amazi, gusa hamwe n’inzego turimo gutekereza kubanza gukuramo isayo mu cyuzi karemano cya Rugeramigozi, ariko hari n’ikindi dushaka kubaka ahahurira imigezi ibyara umugezi wa Bakokwe kuko no mu mpeshyi ntabwo hakama bityo hakaba hakoreshwa mbere yuko hakorwa umushinga w’uruganda rwa Kagaga ruzubakwa hagati y’Imirenge ya Cyeza na Kabacuzi.”

Yongeyeho ati: “Aho hantu koko turahazi ko hangijwe ariko hakenewe gukorwa inyigo kandi ntihakorwa hakiri ubucukuzi bw’amabuye, kuko hashize igihe haranangiritse nta cyo twakora gusa twareba niba hari indi soko iri hafi hariya kuko hari isoko ya Nyarubungo na Nyakabingo byari bisanzwe bitanga amazi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye Itangazamakuru ko Urwego avugira rwa Polisi rutazihanganira abahebyi bangiza ibikorwa  remezo birimo amazi, imihanda n’amashanyarazi ko bagomba gukomeza gushakishwa bakabiryozwa.

Yagize ati: “Ntwabo twakwihanganira abantu bangiza ibikorwa biba byahawe abaturage kandi twebwe nk’urwego rwa Polisi tuzakomeza kubashaka kugira ngo bahanirwe ibyo baba bakoze akenshi usanga bigize icyaha kuko kwangiza amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi bitandukanye ntabwo twabirenza amaso.”

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru y’abangiza ibikorwa remezo ariko kandi anavuga ko ubufatanye n’izindi nzego bizakomeza kugira ngo hanasanwe ibyangijwe n’aba bahebyi bacukura mu buryo butemewe bakangiza n’ibidukikije kandi bikwiye kurindwa.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE