Abatuye Nyarugenge bitabiriye Siporo rusange hagamijwe kurandura igwingira (Amafoto)

Akarere ka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali, ubushakashatsi bwagaragaje ko kaza ku mwanya wa Kabiri mu gihugu mu kugira igwingira rike, kagakurikirwa n’aka Kicukiro nako kari mu Mujyi wa Kigali.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi nshingwabikorwa bwa Nyarugenge butangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, abatuye Nyarugenge bitabiriye siporo rusange yahujwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana no gukomeza kunoza ibikorwa by’isuku.
Siporo yitabiriwe n’urubyiruko, Abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere.
Insanganyamatsiko y’iyi siporo igira iti: “Siporo, Umujyi ukeye, nta gwingira.”
Nyuma ya Siporo n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge, abagize Urwego Nshingwabikorwa bashimiye abafatanyabikorwa n’abaturage bitabiriye iyi Sport.
Bagaragaje ko iyi Siporo yahuriranye na gahunda y’Akarere igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Muri gahunda ya Siporo yateguwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa b’Akarere, yakozwe kuva ku biro by’Akarere kugera mu Biryogo ahazwi nko mu Murange.
Ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kwitegura imurikabikorwa risanzwe ritegurwa n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ndetse no gukomeza gufatanya n’Akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere ndetse n’uburyo bafasha Akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira.
Alain Numa, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyarugenge, na we yashimye ko bafatanya n’Akarere mu kugateza imbere.
Yavuze ko barimo gutegura imurikabikorwa rizatangira tariki 27-29 Werurwe 2024.
Yashimangiye ko banezezwa no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge.











