Drones za Zipline zatangiye gutwara ibicuruzwa bya Made in Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Zipline ndetse na Guverinoma y’u Rwanda baguye ubufatanye bashyiraho uburyo bushya bugamije guteza imbere gahunda y’ubukungu ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) Zipline iratangira kugeza ibicuruzwa bikoze mu bukorikori ku bakerarugendo aho bazajya baba bacumbitse (Lodges, Resort, Hotel).

Ubufatanye bushya buzafasha kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, aho 20% y’amafaranga yishyuwe kuri buri kintu cyagemuwe na Zipline azajaya ashyirwa mu bukerarugendo mu rwo kwagura pariki y’ibirunga, kurinda ibinyabuzima n’ahandi hantu nyaburanga.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, avuga ko ubu bufatanye bushimangira ubushake mu gufatanya n’abikorera habungwabungwa ibidukikije n’iterambere ry’ubukungu.

Ati: ”Ubu bufatanye bushimangira ubwitange bwacu mu gukorana cyane n’abikorera ku giti cyabo nka Zipline, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukungu, umuco no guhanga udushya.”

Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda, Pierre Kayitana, yavuze ko yishimiye ubufatanye na RDB mu kugeza ibyakorewe mu Rwanda kuri ba mukerarugendo.

Ati: “Twishimiye gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, twagura serivise indege zitagira abapilote zitanga zikarenga gutanga ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Iyi gahunda yemerera Zipline gutwara ibikoresho bifite ibirango bya “Made in Rwanda” tukabigeza kuri ba mukerarugendo ndetse no mu tundi duce two hirya no hino tw’u Rwanda.”

Yongeyeho ko ibicuruzwa bya “Made in Rwanda” birimo imyambaro ndetse n’impano z’urwibitso byakozwe n’Abanyarwanda, bigamije kuzamura ibicuruzwa by’u Rwanda no kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ku ikubitiro Zipline izabanza kugemura ibi bikoresho kuri high-end Wilderness resorts and the UMVA Muhazi Lodge.

Iyi gahunda y’ubufatanye mu by’ubukungu no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ije nyuma y’ubundi bufatanye bwa Zipline na Leta y’u Rwanda bumaze igihe kirekire.

Kuva mu 2016, Zipline yafatanije na Minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’abana, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) n’ibindi, hagamijwe kunoza uburyo bwo kubona amaraso, ubuzima bw’inyamanswa, inkingo z’abantu, indyo yuzuye y’abana ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.

Ubufatanye nk’ubu kandi buri mu bukomeje gushyira u Rwanda ku Isi mu gushaka ibisubizo bigamije iterambere ry’abantu n’ibinyabuzima.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE