Paul Pogba yahagaritswe imyaka ine mu mupira w’amaguru

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umufaransa Paul Pogba ukinira Juventus yo mu Butaliyani mu kibuga hagati, yahagaritswe imyaka ine mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera gukoresha imiti imwongerera imbaraga mu mubiri izwi nka “testosterone”.

Ibi byabaye nyuma y’umukino Juventus yatsinze Udinese 3-0 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.

Nyuma sangwamo uyu musemburo Labile Pogba yahagaritswe by’agateganyo n’Ikigo gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge hagendewe ku bipimo byafashwe ku wa 20 Kanama 2023.

Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo Pogba yasubiye muri Juventus amaze gusoza amasezerano ye muri Manchester United, ahita asinya imyaka ine nubwo yatangiranye imvune zikomeje gutuma atitwara neza.

Mbere yo guhanwa Pogba yakinnye iminota 51 gusa mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 agaragara ku mukino wa Bologna na Empoli nabwo yinjiye mu kibuga ari umusimbura.

Pogba n’abamuhagariye mu mategeko batangaje ko bangiye kujurira uyu mwanzuro mu rukiko rwa siporo rwa FIFA.

Paul Pogba, yatwaye igikombe cy’Isi cya 2018 n’u Bufaransa batsinze Argentina ku mukino wa nyuma.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE