Harahwihwiswa agatotsi mu rukundo rwa Zari na Shakib

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugabo w’umuherwekazi Zari Hassan, Shakib Cham, yagize icyo avuga ku bibazo bamaranye iminsi mu mubano wabo, ahita asiba ku mbunga nkoranyambanga amafoto yose bahuriyemo.

Bibaye mu gihe hashize iminsi abantu bakwirakwiza amakuru avuga ko aba bombi bamaze gutandukana.

Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo Shakib yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe, nyuma y’uko ibimuvugwaho ku ishyingiranwa rye na Zari ritari rikwiye, bikomeje kwiyongera.

Ubutumwa Shakib Cham yanditse nyuma yo gusiba amafoto, bwagiraga buti: “Iyaba abantu bafite intego nziza bahuraga n’ abantu bafite intego nziza.”

Yunzemo ati: “Imbuga nkoranyambaga zituma ushima ukanahitamo abantu ukwiye gusabira.”

Uretse ku mbuga nkoranyambaga za Shakib, ariko no ku za Zari Hassan nta hagaragara ifoto ya Shakib Sham bashakanye.

Ibi kandi bibaye mu gihe Diamond Platnumz aheruka gutungura abantu abasangiza video afatanye ikiganza ku kindi na Zari, nyina w’umuhungu n’umukobwa babyaranye.

Platnumz amaze igihe kirenga icyumweru muri Afurika y’Epfo, aho arimo gufata amashusho y’ikiganiro nyacyo cyerekana ahahise h’Afurika n’iterambere ryayo.

Nubwo bimeze bityo ariko, aba bombi ntibigeze batangaza niba barangije umubano wabo koko.

Bibaye nyuma y’uko hashize igihe abantu bahwihwisa ko aba bombi batameranye neza, kuko hari n’ibyavugwaga ko batakiri mu rukundo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 23, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE