Iburasirazuba: Siporo yababereye umuhuza yimika ubushuti

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024, mu Karere ka Kayonza habereye Siporo Rusange yahuje abaturage bakora siporo mu buryo buhoraho bo mu Karere ka Rwamagana na Kayonza, Ingabo na Polisi by’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye abaturage bo mu Turere twombi ku bikorwa bahuriyeho birimo ikipe ya Muhazi United y’abagabo n’abagore ndetse n’indi mikino ibahuza.
Yagize ati: “Akarere ka Rwamagana na Kayonza duhuriye ku bikorwa biteza imbere abaturage birimo amakipe, imbibi nini zituma abaturage bahahirana mu masoko n’imigenderanire. Tuzakomeza gusigasira ibikorwa duhuriye ndetse twongere ubusabane hagati y’abaturage bacu. Imikino na siporo biduhuza bizarushaho kuba byinshi kuko siporo ni ubuzima.”
Muneza Jean Claude wari uhagarariye abakora siporo baturutse i Rwamagana, yashimiye Leta y’u Rwanda iteza imbere abaturage ikabagezaho ibikorwa remezo bifashisha bakora siporo kuko birushaho kubahuza.
Yagize ati: “Igihugu cyacu kiduha ibikorwa remezo dukoreramo siporo birimo imihanda ya kaburimbo n’amatara amurika ku mihanda kandi n’umutekano ukaba uri ahantu hose.”
Yakomeje agira ati: “Twifuza ko siporo ziduhuza zagera mu baturage bo mu burasirazuba bose ku buryo twifuza ko twazajya no mu Karere ka Ngoma tugakorerayo siporo ndetse tugakundisha n’abandi baturage ibyiza bya siporo.”
Iyo Siporo Rusange yatangiwemo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse hatangwa serivisi zirimo kupima indwara zitandura ku buntu nk’umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete.
Ni siporo kandi yabereye i Kayonza ije ikurikira iyo abaturage ba Kayonza bakoreye mu Karere ka Rwamagana mu minsi ishize.



