Prof. Philip Cotton yagizwe umuyobozi wa Kaminuza y’ubuvuzi (UGHE)

Prof. Philip Cotton wayoboye Kaminuza y’u Rwanda UR, yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza yigisha ubuvuzi UGHE iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Dr Philip asimbuye Dr. Joel Mubiligi uheruka guhabwa indi mirimo mu muryango Partners in Health (PIH).
UGHE iri mu mashuri makuru akomeye yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Prof Philip Cotton yari yarashyizweho ngo ayibere umuyobozi wungirije guhera ku ya 8 Mata 2023.
Asimbura Dr. Joel Mubiligi wagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe guhanga udushya no guteza imbere iterambere muri Partners in Health (PIH), umuryango udaharanira inyungu w’ubuzima rusange washinze UGHE mu 2015 ubwo wayoborwaga na nyakwigendera Paul Farmer.
Dr Joseph Rhatigan, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi yashimiye Dr Mubili agira ati: “Dushimiye byimazeyo Dr Mubiligi ku kazi keza yakoze ndetse tunaha ikaze Prof Philip Catton umuyobozi Mukuru wungirije mushya wa UGHE”.
Yabasabye kwimakaza ubufatanye n’imikoranire mu guhanga udushya mu rwego rw’uburezi gufasha abaturage binyuze mu burezi nk’uko isanzwe ari na yo ntego ya UGHE mu kwigisha neza abazavamo abayobozi beza mu rwego rw’ubuzima.
Prof Cotton mbere yo guhabwa akazi muri UGHE yari umuyobozi w’umuryango nterankunga Mastercard Foundation Scholars Program, ni we wahitagamo abanyeshuri bafite impano zidasanzwe bahabwa inkunga yo guteza imbere imibereho yabo ndetse no kubishyurira ishuri.
Ni Prof Cotton kandi wari waranabaye umuyobozi Mukuru (Principle) Koleji y’ubuvuzi na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza ya Glasgow, aho yabaye n’umuyobozi wayo wungirije w’ishuri ry’ubuvuzi n’izindi nshingano.
Prof Cotton ni umubwirizabUtumwa mu Itorero ry’Abametodiste, washinze umuryango w’ubucuruzi buboneye (fair-trade organization, akaba n’umunyamabanga mu bigo bitandukanye by’Ubuzima nka St Andrews Clinics for Children, umuryango utabara imbabare ukusanya inkunga yo gushyigikira itangwa ry’ubuvuzi ku bana bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu 2017, yahawe igihembo n’Ubwami bw’u Bwongereza kubera ubwitange yagize mu guteza imbere uburezi mu mashuri makuru mu Rwanda.
Umwaka wakurikiyeho, yahawe igihembo cy’ishyirahamwe cy’umudali wa zahabu rikomeye ryiga ibijyanye n’ubuvuzi mu rwego rwo gushimira uruhare rudasanzwe yagize mu burezi bw’ubuvuzi.
Muri UGHE, biteganijwe ko Prof Cotton azagira uruhare runini mu guteza imbere iki kigo cy’imyigishirize y’ubuzima ku Isi, kandi yibanda ku kwita ku baturage.
Mu 2023, UGHE yabaye iya 8 muri kaminuza zo munsi y’ubutayu bwa Sahara zitanga uburezi buhamye.