PAM yahaye impamyabushobozi urubyiruko ku masomo y’imiyoborere ikwiye Afurika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango uharanira agaciro n’iterambere ry’Umunyafurika Panafrican Mouvement (PAM) watangaje ko nyuma yo kubona ko abaturage b’Afurika bakeneye, abayobozi babafasha kwiteza imbere bakirinda amakimbirane n’ibindi bibasubiza inyuma, wateguye amasomo ku miyoborere ahabwa urubyiruko.

Ni amasomo yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, aho abanyeshuri 18 bo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bayahawe bashyikirijwe impamyabushobozi (Certificates).

Abo banyeshuri bahawe amasomo ku miyoborere bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo Togo, Sudani y’EPfo, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Togo u Rwanda n’ibindi.

Epimaque Twagirimana, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango uharanira agaciro k’Abanyafurika (Panafrican Movement) ishami ryo mu Rwanda yavuze ko gutegura aya masomo, kwari ukugira  ngo bategure abakiri bato kuzavamo abayobozi beza b’Afurika yifuzwa.

Ati: “Dutekereza aya masomo ku miyoborere kwari ugutekereza umuyobozi Afurika ikeneye w’ejo hazaza h’Afurika ikeneye abayobozi bafite icyerekezo, batekerereza abaturage babo kandi bakabageza ku mibereho myiza.

Twarebaga rero umunyeshuri wize siyansi n’andi masomo ariko yasubira aho akorera akaba adafite indangagaciro z’imiyoborere yo kumenya icyo umuturage akeneye n’icyo yagombaga ku mugezaho ari imbogamizi .”

Yakomeje asaba abanyeshuri barangije kubyaza umusaruro amasomo bahawe bakayifashisha mu gukemura ibibazo by’aho batuye ndetse bagamije ko bigirira akamaro Afurika muri rusange.

Abo banyeshuri barangije aya masomo bahamya ko yabagiriye akamaro ku buryo bigiye gukemura ibibazo byugarije Afurika birimo amakimbirane ya hato na hato ndetse no kubigisha kwigisha Abanyafurika kunga ubumwe.

Gatabazi Devis, Komiseri w’urubyiruko muri PAM yagize ati: “Ni imbaraga twigiyemo ko tugomba gushyira hamwe nk’urubyiruko ku buryo niba ndi mu buhinzi mpinge kugira ngo birenge guteza imbere igihugu cyanjye ahubwo bigere no mu bindi bihugu by’Afurika.

byatwigishije ko Afurika igifite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, reba nk’ubungubu urubyiruko rwinshi ruri mu bijyanye n’ikoranabuhanga ni ukureba ngo niba turi mu ikoranabuhanga bijyane n’iterambere, niba uri mu buhinzi ubijyane no gukemura ibibazo biri muri Afurika hakoreshejwe n’iryo koranabuhanga.”

Nirere Jolie yiga mu ishami ry’imibanire mpuzamahanga muri ULK yagize ati: “Batwigishije Politiki z’akarere no kumenya gukemura amakimbirane ari mu bihugu. Nk’uko mubizi muri Afurika, hari intambara nyinshi , rero twize uko twazikemura bitarinze kujya mu ntambara. Ikintu cy’ingenzi nizemo n’ukumenyana ko buri wese yakwiyumvamo mugenzi we nk’Umunyafurika.”

Pascal Gatabazi umujyanama mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yavuze ko kwigisha abo banyeshuri ari ukubaha indangagaciro zo kuba abayobozi beza, kandi ko kwigisha umunyeshuri amasomo gusa bitaba bihagije ko ahubwo aba akeneye no gukundishwa Afurika. Uwo muyobozi abigereranya n’uko hari abanyeshuri bajya mu Itorero ry’igihugu bakigisha indangagaciro z’ubunyarwanda bityo ko n’aya masomo uru rubyiruko rwahawe azarufasha kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza h’Afurika.

Aya masomo yatanzwe ku bijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere icyiciro cya mbere yatangiye muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 2023.

Hakaba hasojwe icyiro cya mbere hatangizwa n’icya kabiri muri gahunda yo gukomeza gukundisha urubyiruko Afurika kugira ngo bazavemo abayobozi beza.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE