Rayon Sports yamaganye imyitwarire mibi ya Luvumbu

Rayon Sports yamaganye imyitwarire mibi ya Luvumbu

Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi y’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nziga. Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi agaragaje ikimenyetso cyakwirakwijwe n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko muri RDC harimo gukorwa Jenoside ariko bukanashimangira ko u Rwanda ari rwo rubyihishe inyuma.

Ikimenyetso yakigaragaje mu mukino wa Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1 ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’inama y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, hatangajwe ko bitandukanyije na Luvumbu.

Ubutumwa bwa Rayon Sports buri ku rubuga rwa X, bugira buti “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium”.

Bukomeza bugira buti “Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo”.

Kugeza ubu nta bihano byatangajwe byaba byafatiwe uyu mukinnyi, Luvumbu, nyuma y’aho abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo bagaragaje kutishimira imyitwarire ye.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere Luvumbu Nziga yaba yitabye akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kugira ngo asobanure imyitwarire ye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abanditsi ntibemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:55
  2. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  3. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  4. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  5. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07