Rusizi: Umunyerondo yakubiswe n’abajura bamugira intere

Rusizi: Umunyerondo yakubiswe n’abajura bamugira intere

Mugitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare, ubwo umunyerondo Niyonzima Jean Pierre yari atashye arivuyeho yahuye n’abagizi ba nabi yaketse ko ari abajura, baramuhondagura, bamugira intere.

Nk’uko yabitangarije Umunyamakuru w’Imvaho Nshya ubwo yamusangaga aho arwariye mu bitaro bya Gihundwe, Niyonzima Jean Pierre w’imyaka 29 ukora irondo mu Murenge wa Kamembe, umujyi wa Rusizi, aturutse aho atuye mu Kagari ka Shagasha, mu Murenge wa Gihundwe, yamutangarije ko yari ayoboye irondo yakoranaga na bagenzi be 4.

 Bageze ahitwa muri Matewusi mu ma saa munani z’igicuku gishyira ku wa Mbere tariki 5 Gashyantare, mu mujyi  rwagati, babona abantu 6 bihishe mu muferege w’umuhanda (rigole), bihishamo bategereje ababatambukaho ngo babashikuze ibyo bafite, cyane cyane amatelefoni.

 Ati: ’’Tubagezeho, 5 barirutse, umwe abonye tumugezeho atangira kwigira umusinzi, tumubaza ibyangombwa arabibura, tumufashe umwe muri ba bandi 5 aragaruka atangira kudusagararira, amfata mu ijosi, ankubita hasi ngwira ukuboko kw’iburyo numva kuranavunitse ariko ndihangana,duhamagara ukuriye irondo ry’Akagari, ahamagaza amarondo yose yahakoreye, baraza barabadufasha, tubajyana kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.”

Avuga ko babagejejeyo, wawundi wamukubise hasi akanamuvuna ukuboko yashatse kwiruka ngo acike abapolisi bari bahari irondo rikamugarura.

 Niyonzima Jean Pierre abapolisi bamubwira ko azinduka mugitondo gutanga ikirego kuri uwo wamuhohoteye, asubira ku irondo, ariko kuko yumvaga akomeza kubabara cyane ukuboko, saa kumi n’imwe  z’igitondo abwira bagenzi be ko atashye, guhindura imyenda ngo agaruke ajye kwivuza anaze gutanga ikirego.

Ati’’ Ngitaha,ngeze ahitwa mu Cyunyu, mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, nasanze ba bandi 4 banteze, mbagwamo ntababonye, bambaza impamvu mfungishije bagenzi babo, baba baramfashe, bankura ku muhanda banjyana mu gishanga kiwegereye,bafite ibibando.

Ntashobora kugenda, bisaba kumutwara mu kagare

Banshyira igitambaro mu kanwa ngo ndataka, batangira kumpuragura, bavanga ibibando n’imigeri, nagerageza gutaka bikanga, kugeza numvise umwuka umbanye muke, nongeye gukanguka saa tanu z’ijoro mbona ndi hano mu bitaro ntazi uburyo nahageze, ntangira kuvuga saa cyenda z’igitondo.”

Uyu mugabo utabashaga kurambura ukuguru kw’iburyo, yavuze ko akeka ko igufa ryo mu ivi barivunnye, n’umugongo bawumugaje, ukuboko na ko bakwangije bikomeye.

Imvaho Nshya yahageze ibitaro bigiye kumwimura aho byari byamushyize, bimujyanye mu nkomere, uwari umurwaje, avuga ko basanze afite ibibazo mu magufwa aho bagiye bahondagura, akaba agiye kwitabwaho ahagenewe inkomere.

Yavuze ariko ko ababazwa no kuba kuva yagera mu bitaro nta muyobozi we n’umwe uramugeraho ndetse akibaza niba azahembwa kuko babara imibyizi.

Yunzemo ati: “Nanafite impungenge ko bashobora  kutazampemba uku kwezi kandi bazi ko namugariye mu kazi, bavuga ko babara umubyizi wakozwe gusa.”

Yongeraho ko akeka ko mu banyerondo bari kumwe hari abakorana n’abo bajura, kuko mugenzi we umwe yabonye abo bajura 2 bafashwe, agashaka kubarwanirira, akanabwira uyu wari ubayoboye ko yamukubita ferabeto mu mutwe, kandi abona n’ubundi bamuvunnye ukuboko, agasaba ko mu guhitamo abanyerondo bajya bashishoza, bakareba inyangamugayo nyazo, zitarimo abakorana n’abagizi ba nabi.

Ati: “Niba yarambwiye kuriya ari mugenzi wanjye, nataha bariya bakantega, bakangira gutya,sinanabura gukeka ko ari we wababwiye ko ntashye ngo bantegere mu nzira bangire gutya.”

Yifuza ko, bahereye kuri bariya 2 bafashwe, hanakurikiranwa n’aba bamwangirije ubuzima, bakamuvuza, bakanabiryozwa, ikindi kandi akaba atazi neza niba uwo yatumye kuri RIB ngo amutangire ikirego kuri RIB yaragitanze, agasaba ubuyobozi kubikurikirana, kuko we yumva amerewe nabi cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko iki kibazo atari akizi kuko atakigejejweho, ariko ubwo akimenye agiye kugikurikirana, uwakubiswe akitabwaho, ababigizemo uruhare bagakurikiranwa, n’umushahara we akaba adakwiye kugira impungenge zo kuzawuhabwa mu gihe ikibazo cye cyaba kizwi.

Ati: “Ntagire impungenge ko umushahara we wa Gashyantare utazabarwa mu gihe yahuriye n’ibyo bibazo ava ku kazi. Sinari mbizi ariko ubwo mbimenye tugiye gukurikirana ikibazo cye kuko ni umukozi wacu, n’uko guhembwa batinze byatangiye gukemuka ntabigireho impungenge, byose birakurikiranwa.’’

Ku kuba mu banyerondo hashobora kuba harimo ababa bakorana n’abajura, n’abandi batari inyangamugayo, uyu muyobozi ntahakana ko bishoboka, akavuga ko icyakora ari uko uwo babonyeho izo ngeso asezererwa uwo mwanya, ko n’uwo ushyirwa mu majwi bagiye gukurikirana ibye, basanga ibivugwa ari ukuri akirukanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye “Huye Rally 2026” (Amafoto)  18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00