Umuhanzi Nziza yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 6, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuhanzi Francis Munyanziza uzwi nka Nziza Francis, yashyize hanze indirimbo yise inkotanyi cyane, yibanda ku bigwi bya Perezida Paul Kagame.

Nziza avuga ko yahisemo ko indirimbo ye isohoka mu kwezi kwahariwe kuzirikana ibigwi by’Intwari z’Igihugu, by’umwihariko inkotanyi zabohoye u Rwanda, cyane cyane Umukuru w’Igihungu nk’uwari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho nshya, Nziza yayitangarije ko ibikorwa bya Perezida Kagame byakoze ku marangamutima ye, bikamutera guhimba iyi ndirimbo.

Ati “Mba mvuga ku miyoborere ye, nkavuga ko nyuma yo gutsinda urugamba akagarura amahoro mu gihugu, atiraye, akomeza kubaka Abanyarwanda no kubashakira inshuti n’ubuzima bwiza.”

Yongeraho ati” Imiyoborere myiza ye yatumye u Rwanda rwari rwazimye rwongera kugira izina, kuko yaruhaye umutekano atuma imibanire y’Abanyarwanda bari bavuye hirya no hino, ndetse n’abari mu gihugu imbere yongera kugaruka.”

Umuhanzi avuga ko ibigwi bya Perezida Paul Kagame, bituma bahitamo gukomezanya imiyoborere ye

Agendeye ku bikorwa bya Perezida Kagame, Nziza avuga ko yumvise umutima we umusaba kugira icyo akora, bitewe n’uko yanyunzwe nabyo.

Ati”Nibajije nti nk’umubyeyi w’u Rwanda n’iki namukorera, ko mubyo yari afite byose ntacyo ataduhaye, nti nk’umuhanzi reka muhimbe, hari aho ndirimba ngo, njye nahisemo, hitamo nawe, mvuga ko ariwe muyobozi nahisemo kandi nzanamuhitamo ibihe byose.”

Kuba Abanyarwanda bari mu bihe byo kwitegura amatora, ngo Nziza yasanze nta mpamvu yo kuzimiza mu ndirimbo ye.

Yagize ati “Nashatse no kuzimiza, ariko ndavuga nti nta mpamvu cyane ko turimo kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu, Abanyarwanda tubyita ubukwe kandi u Rwanda ni urwacu, nitwe dukwiye kumenya umuyobozi utubereye, ndavuga nti rero niwe muyobozi umbereye nahisemo kandi nzamuhitamo, undi uzaza azaba yaratojwe nawe, kandi undi uzaza azaba ari uw’abana banjye.“

Ni indirimbo avuga yatuye umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kuko arirwo mbaraga z’Igihugu zikwiye gushingira ku mateka yacyo, bakazahitamo umukuru w’Igihugu ukwiye.”

Uretse indirimbo Inkotanyi cyane aheruka gushyira hanze, Nziza Francis avuga ko arimo gutegura uburyo bwo gushyira hanze umuzingo (Album) w’indirimbo ze.

Nziza Francis azwi mu ndirimbo gakondo, zikunze gukoreshwa cyane, mu kwizihiza ibirori by’ubukwe, nubwo afite n’izindi zirimo Warabohowe, Abo bana, n’izindi nyinshi zibanda ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Abanyarwanda baritegura amatora y’umukuru w’Igihugu ku itariki 15 Nyakanga 2024, ari nacyo gikorwa indirimbo inkotanyi cyane igarukaho cyane.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 6, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Anonymous says:
Gashyantare 6, 2024 at 4:50 pm

Komerezaho@ Nziza Francis

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE