Gitego Arthur yasinyiye AFC Leopards

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Gitego Arthur wakiniraga Marines FC yo mu Karere ka Rubavu yasinyiye AFC Leopards yo muri Kenya amasezerano y’imyaka ibiri kugeza muri Mutarama 2026.
Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Gitego Arthur yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe y’ubukombe muri Kenya.
Yagize ati “Nishimiye kuba nje muri iyi kipe. Ni intambwe ikomeye mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru. Ni amahirwe akomeye mubuzima bwanjye kwinjira mu ikipe ikomeye nka AFC Leopards ifite abafana benshi ku Isi.

Gitego yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru y’Amavubi yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse yagaragaye mu wa mbere Amavubi yanganyijemo na Zimbabwe, aho yinjiye mu kibuga asimbuye.
Muri Shampiyona ya Kenya AFC Leopards iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24 urutonde ruyobowe na Gor Mahia n’amanota 43.
Gitego Arthur w’imyaka 22, ufite uburebure bwa metero 1.93, yazamukiye mu Ikipe y’Abato ya Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste, yahavuye akomereza muri Heroes FC.
Iyi kipe ntiyayikiniye umukino n’umwe kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yaje kubengukwa na Kiyovu Sports igura amasezerano ye biba ngombwa ko asinyira Urucaca imyaka itatu. Nta wigeze abona Gitego akina muri Kiyovu Sports kuko naho atahatinze.
Iyi kipe yahise imutiza muri Gicumbi FC, aho yakinnye imikino ibanza gusa ya Shampiyona ya 2021-2022 yicara igice cya kabiri akomereza muri Marines FC yakozemo igeragezwa maze mu mwaka wa 2022- 2023 asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Marines FC atsinda ibitego 16.

