Musanze: Ibiti byatwikiriye amatara bituma Abafungatayi bambura abaturage utwabo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bakoresha umuhanda Kimonyi –Gataraga bavuga ko babangamirwa n’insoresore zizwi ku izina ‘ry’Abafungatayi’ zitwikira ijoro zikambura bamwe zikabakubita kugeza n’ubwo zibakomeretsa.

Aba baturage bavuga ko izo nsoresore zitwaza ko amatara yo ku muhanda yatwikiriwe n’ibiti biyakikije ku buryo umuntu adashobora kurenza amaso muri metero eshanu uvuye ku muhanda.

Habimana Canision wo mu Murenge wa Gataraga yabwiye Imvaho Nshya ko bisanzwe ko insoresore nka ziriya zari zikunze gutegera abantu ku muhanda Kamakara-Shingiro, kimwe no mu Ruvunda aho hakaba harahariwe icyanya cy’inganda, ariko noneho ngo Abafungatayi bo basa n’abafunze inzira guhera mu ma saa moya z’umugoroba

Yagize ati: “Twabise Abafungatayi kuko icyo bakora bwa mbere muhuye bahita bakuniga rwose, ubwo uko waba ureshya kose uhita wicara, ugatangira gutakamba, ubu nta muntu wahirahira ngo arafata umuhanda Kimonyi –Gataraga ari wenyine, hari n’ubwo muba muri abantu babiri babona babarusha ingufu kandi na bo ari benshi bahita babahukamo bakabashyira ku munigo bakabacuza utwanyu”.

Mukandahiro Dancile wo mu Kagari ka Gisesero we avuga ko bariya basore akenshi no ku manywa bakunze kuba bari mu mihanda iri mu mashyamba y’inkengero z’umuhanda Kimonyi –Gataraga.

Yagize ati: “Mwebwe muravuga ngo Abafungatayi bakora nijoro gusa natwe nta muntu wakwibeshya ngo avuye Shingiro wenyine aje mu mujyi, ntibishoboka kuko tuzi mugenzi wacu bafashe ku ngufu mu 2020, barangiza bakamwica, ubu ntawakwibeshya ngo akore urugendo wenyine, urabyumva nawe itsinda rimwe ni ko navuga rikora ku manywa muri ariya mashyamba, ubundi nk’aya masaha nawe uba uje hano ni bwo barimo kwisuganya”.

Ubwo Imvaho Nshya yahageraga mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice yahahuriye n’umusore nawe wabonaga asa n’ufite ubwoba watangarije Imvaho Nshya ko ajya yumva ko muri iryo shyamba haba ‘Abafungatayi’.

Yagize ati: “Nanjye “Abafungatayi” njya mbumva ariko njye muri iri shyamba nje gushakamo ubwatsi bw’inka, ntegereje bagenzi banjye, ubwo rero kubambaza naba nkubeshye, gusa natwe tuba twiteguye guhangana na bo ariko kubera ko nta kintu batwambura baratureka tukagenda”.

Imvaho Nshya yashatse kumenya icyo REG ishami rya Musanze rivuga kuri kiriya kibazo cy’amatara nayo agira uruhare mu gutuma “Abafungatayi” bambura abaturage maze Munyanziza Jasson, Umukozi wa REG avuga ko batari bazi iki kibazo.

Gataraga -Kimonyi insoresore zikunze kuba zihagaze ku muhanda zijijisha

Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko amatara yatwikiriwe n’ibiti ku muhanda Kimonyi –Gataraga, gusa ubwo mubitubwiye tugiye kuganira n’inzego zishinzwe amashyamba badufashe  tubone uburenganzira bwo gukuraho ariya mashami cyangwa tube twatema ibyo biti, kuko kiriya gice koko gikunze kuvugwamo insoresore zambura abaturage, hariya hakunze kuvugwa urugomo ndetse bikomeye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bushimangira ko ikibazo cy’insoresore zitwikira amashyamba yo muri kariya gace ndetse n’ijoro kizwi, ndetse barimo kukivugutira umuti nk’uko Nsengimana Claudien Umuyobozi w’Akarere abitangaza.

Yagize ati: “Ikibazo cy’insoresore zikorera abaturage urugomo ahantu hose zikunda kuba ziri turakizi, ubu twiriwe mu nama y’umutekano n’abo rero bo ku muhanda Kimonyi –Gataraga ubwo tumenye ko bahari n’aho tugiye kuhakurikirana, ubu twafatiye hamwe ingamba zo kubashakisha bakigishwa, kuko buri mugoroba hari abafatirwa muri ibyo bikorwa”.

Meya akomeza avuga ko mu nama bagiranye na Daso, Polisi , Ingabo ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa, ku byerekeye ibiti byatwikiriye amatara Umuyobozi w’akarere nawe ashimangira ko bikwiye ko bareba icyakorwa niba hakurwaho amashami cyangwa se niba  byatemwa  ngo bakaba bagiye gukemura iki kibazo mu gihe gito ariko atatangaje.

Si ubwa mbere muri aka gace havugwa amatsinda anyuranye agenda yambura abaturage ubu iri tsinda rije ryiyongera ku bitwa ‘Abajyama’, ‘Abakonyozi’ n’abandi abo bose bagenda biyita amazina cyangwa bakayitwa n’abaturage bitewe n’ibikorwa bakora byo guhohotera abaturage.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE