Abaganga b’amatungo 40 bahawe ibikoresho bya miliyoni 16 Frw

Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’ Urugaga rw’Abaganga b’amatungo mu Rwanda “RCVD” bahaye abaganga b’amatungo bigenga 40 ibikoresho bifashisha bifite agaciro ka miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba baganga b’amatungo baturuka mu turere 8 umushinga USAID Orora Wihaze ukoreramo ari two Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyamagabe, Ngoma, Kayonza, Burera na Gakenke.
Buri muganga w’amatugo yagenewe agasanduku karimo ibikoresho byose bikenewe bifite agaciro k’ibihumbi 415 y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije wa RCVD, Dr. Tumusabe Marie Claire atangaza ko iki gikorwa bakishimiye kuko aba baganga b’amatungo bizabafasha gushyira mu bikorwa neza inshingano bafite.
Akomeza avuga ko inshingano nyamkuru urugaga rufite ari ugutanga serivisi inoze ku mworozi kandi ikamugeraho ku gihe. Ati : “Kugira ibikoresho rero ni kimwe mu bizafasha ba borozi kubona serivisi nziza kandi inoze.”
Dr. Tumusabe avuga ko ibi bikoresho bihenze ku buryo umuganga wigenga kubibona byari kumugora ari yo mpamvu ku bufatanye n’umushinga Orora Wihaze mu guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi basanze ari ngombwa kugira ibyo bikoresho kugira ngo bajye bavura aya matungo.
Umwe mu bahawe ibi bikoresho, Tuyambaze Jeanne wo mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro avuga ko hari byinshi batakoraga kubera ubushobozi bwari buke n’ibikoresho bidahagije ariko ubu bagiye kurushaho kunoza serivisi batangaga ku borozi cyane cyane ab’amatungo magufi nk’ingurube, inkoko n’ayandi.
Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze, Dr. Karamuzi Denis avuga ko uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika (USAID) ukaba wuzuzanya n’ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) biri mu nkingi ebyiri harimo kunoza serivisi zishamikiye ku bworozi bw’amatungo ndetse no kuzamura imirire n’ibikomoka ku matungo; inyama amagi, amata n’ibindi.
Akomeza avuga ko muri serivisi zishamikiye ku borozi harebwe uburyo zigezwa ku bantu, bigaragara ko abaganga b’amatungo bigenga babigiramo uruhare rukomeye rwa buri munsi ariko bagakenera kunguka ubumenyi ndetse no kugira ibikoresho by’ibanze.
Dr. Karamuzi ati : “Twateguye rero iyi gahunda dufatanyije na RCVD, dufata abaganga 40 bo muri twa turere 8 bahabwa ubwo bumenyi ndetse tunabaha n’ibikoresho by’ibanze.”
Avuga ko Orora Wihaze ikorana n’abikorera mu bikorwa byo kurushaho guha agaciro ibikomoka mu matungo kugira ngo bihabwe intebe muri gahunda yo kuzamura imirire myiza no kurwanya igwingira mu bana ndetse n’imirire mibi mu babyeyi.
Agaruka ku turere 8 uyu mushinga ukoreramo, Dr. Karamuzi yavuze ko ari uturere twugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, atanga urugero rwa Nyamasheke ahagaragaye ko igwingira mu bana ryazamutse kandi ahandi ryaramanutse aho bavuye kuri 34% bakagera kuri 37%.
Ati : “Turi muri Nyamasheke, Rutsiro, Ngororore, Nyamagabe, Ngoma, Kayonza, Burera na Gakenke , ni uturere tugaragaramo ubushobozi mu bworozi ariko tukagaragaramo ikibazo cy’imirire mibi.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda rero ari uburyo bwo gufata bya bikorwa by’ubworozi bikunganirwa bigahabwa imbaraga ariko n’imirire igahabwa icyerekezo bishingiye ku bikomoka ku matungo.
Uretse gufasha aborozi mu kuvura amatungo, aba baganga b’amatungo banaha inyigisho aborozi ku buryo bwo kunoza ubworozi bwabo bikajyana no kunoza imirere harebwa cyane ku bikomoka ku matungo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Ndayisenga Fabrice atangaza ko ibikoresho aba baganga b’amatungo bahawe bizafasha mu kwegera aborozi babavurira amatungo ku gihe.
Akomeza avuga ko mbere bagiraga imbogamizi z’ibikoresho ariko ubu bigiye kubafasha kunoza serivisi bahaga aborozi.
Dr. Ndayisenga avuga ko nubwo iyi gahunda ikozwe mu turere 8, muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere “NST1” bafite imishinga 3 irimo abaterankunga batatu batandukanye kandi bakora mu bworozi bw’amatungo magufi kuko ubu ni bwo bwashyizwe imbere kugira ngo bateze imbere ibiyakomokaho.
Akomeza avuga ko mu matungo magufi bahisemo harimo ingurube n’inkoko kuko babonye zifasha mu kuzamura abaturage.
Dr.Ndayisenga avuga ko ibikoresho aba baganga b’amatungo bahawe bizajya binafasha mu kuvura andi matungo yaba amagufi n’amaremare nk’inka n’andi atari inkoko n’ingurube gusa.

