Luis Rubiales wasomye umukinnyi yahagaritswe imyaka itatu

Luis Rubiales wasomye umukinnyi yahagaritswe imyaka itatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA yahanishije Luis Rubiales wahoze ayobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne, uheruka gusoma umukinnyi bigateza intugunda, yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

Kuri uyu wa mbere Tariki 30 Ukwakira 2023, ni bwo FIFA yasohoye itangazo rimuhagarika nyuma y’iminsi 90 akorwaho iperereza ku cyaha cyo gusoma ku gahato umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore.

Luis Rubiales yari yanze kwegura kuri uwo mwanya nyuma yo yashyirwaho igitutu n’inzego zitandukanye kubera gusoma ku munwa umukinnyi w’umugore, Jenni Hermoso.

Louis Rubiales yasomye ku munwa uyu mukinnyi witwa Hermoso ubwo ikipe y’igihugu ya Espagne yari imaze kwegukana igikombe cy’Isi cy’abagore bwa mbere itsinze u Bwongereza igitego 1-0,ibintu bitakiriwe neza bikurura intugunda kugeza ubwo bamwe mu bakinnyi bavuze ko batazagaruka mu ikipe y’igihugu akiri perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Espagne.

Louis Rubiales Yagizwe perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne muri 2018 umwanya yari amazeho imyaka itanu.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07
  2. APR FC na Rayon Sports zasezerewe mu Marushanwa Nyafurika 24 Ukwakira 2026 Saa 22:28
  3. Nyaruguru: I Kibeho bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere 24 Ukwakira 2026 Saa 20:33
  4. Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu 24 Ukwakira 2026 Saa 19:59
  5. Amajyaruguru: Abatorewe kuyobora Imidugudu biyemeje kurwanya ibyateza umutekano muke 24 Ukwakira 2026 Saa 19:43