Isiraheli yamishije ibisasu kuri Siriya na Libani

Isiraheli yamishije ibisasu kuri Siriya na Libani

Isiraheli yagabye ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare muri Siriya na Libani, nkuko Igisirikare cya Isiraheli cyabyigambye.

Indege z’intambara za Isiraheli zagabye ibitero bya roketi muri Siriya ndetse na Hezbollah muri Libani kugira ngo hasubizwe ibisasu bya roketi byari byinjiye mu butaka bwa Isiraheli, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere.

Ni mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera zuko hashobora kwaduka amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo hagati.

Abayobozi b’ingabo za Isiraheli ntibatanze ibisobanuro birambuye kuri ibyo bitero, haba abahitanwe nabyo cyangwa abo byakomerekeje.

Al Jazeera yanditse ko igisirikare cya Isiraheli cyagize uruhare mu mirwano yambukiranya imipaka n’umutwe witwaje intwaro w’Abanyalibani witwa Hezbollah kandi ngo yagiye igaba  ibitero byinshi mu kirere kuri Siriya kuva yatangira intambara na  Hamas.

Amerika nayo yagabye ibitero kuri Siriya mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bukabije bw’ibitero bya roketi, n’indege zitagira abapilote ku ngabo zayo muri Siriya na Iraki.

Ku wa kane, Pentagon yavuze ko yagabye ibitero ku bigo bibiri byo muri Siriya byakoreshejwe n’ingabo z’abashinzwe kurinda Impinduramatwara ya kisilamu ya Irani, n’imitwe ishyigikiwe na Irani nyuma y’uko Perezida Joe Biden yiyemeje kwishyura ibitero byibasiye abakozi ba Amerika.

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yihanangirije ko mu gihe Isiraheli ikomeje intambara kuri Hamas “Abayisilamu n’ingabo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazihangana, kandi ntawuzabahagarika.”

Ku cyumweru, Umujyanama mu by’Umutekano muri Amerika, Jake Sullivan, mu kiganiro yagiranye na ABC News yavuze ko “ibyago” by’intambara ko byakwiyongera mu makimbirane yadutse mu karere.

Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Hossein Amir-Abdollahian, yatangarije CNN ko igihugu cye kidashaka ko intambara ikwirakwira kandi ko ari bibi rwose.

Irani ishyigikiye Hamas na Hezbollah, yahakanye ko nta ruhare yagize mu bitero bya Hamas byo ku ya 7 Ukwakira kuri Isiraheli.

Abayobozi ba Leta ya Irani ariko, bashimiye umutwe witwaje intwaro wa Palesitine, bavuga ko igitero gitunguranye ari intsinzi yo “kurwanya abazayoniste”.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13